in

Babahaye icyumba cya Perezida! Hoteli The Ben na Miss Uwicyeza Pamella bari kuraramo i Burundi ikomeje kwemeza abari kuyibona (AMAFOTO)

Ku wa 28 Nzeri 2023, nibwo The Ben yageze i Bujumbura ari kumwe n’umugore we Uwicyeza Pamella ndetse na benshi mu bagize itsinda riri kumufasha aho yeretswe urukundo rukomeye.

Nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege akakiranwa urugwiro n’itsinda ry’ababyinnyi yari yateguriwe ndetse n’itangazamakuru, The Ben yahise atangira gutemberezwa Umujyi wa Bujumbura.

Nyuma yo gutemberezwa Umujyi wa Bujumbura akerekwa ibyiza biwutatse, yahise ajyanwa kuri hoteli acumbitsemo.

Uyu muhanzi yahawe icyumba cyagenewe abanyacyubahiro ‘Presidential prestige suite’ muri hoteli iri mu zikomeye i Bujumbura ‘Olivia Hotel’, yahoze yitwa ‘BelAir residence hotel’ mbere y’uko ihindurirwa izina.

Iki cyumba cy’abanyacyubahiro muri iyi hoteli iherereye ahitwa mu Kiriri (agace gatuwe n’abakomeye ari naho perezida wa Repubulika atuye) ukirayemo ijoro rimwe aba yishyuye 2500$ (hafi miliyoni 3Frw).

The Ben ategerejwe mu gitaramo azahuriramo na Big Fizzo na Sat B b’i Burundi, DJ Diallo, DJ Lamper, Bushali, Babo na Shemi bazaturuka i Kigali na Romy Jons usanzwe ari DJ wa Diamond hakiyongeraho Lino G, umusore uri kuzamuka neza mu muziki w’i Burundi.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba ku wa 1 Ukwakira 2023, kuri EFI Nyakabiga.

Mbere y’igitaramo nyirizina, The Ben azabanza guhura n’abakunzi be ku wa 30 Nzeri 2023, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 100 Fbu na miliyoni 2Fbu ku meza y’abantu umunani, bagahabwa amacupa abiri ya champagne.

Muri ibi birori kandi itike y’abanyacyubahiro izaba ari miliyoni 10Fbu (arenga miliyoni 3 Frw) umuntu akanywa, akarya n’icyo ashaka hamwe n’umuryango we w’abantu icumi azaba yasohokanye.

Mu gitaramo nyamukuru kizaba ku wa 1 Ukwakira 2023, itike yo kwinjira izaba ari ibihumbi 10Fbu ku muntu umwe, ibihumbi 50Fbu ku itike ya VIP; ameza y’abantu batandatu azaba agura ibihumbi 500Fbu, mu gihe ay’abantu umunani ariho amacupa abiri ya champagne azaba agura miliyoni 1,5Fbu.

AMAFOTO

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubanza noneho ntamukinnyi batari kumvikana! Umutoza wa Rayon Sports yakoreye igikorwa cyiza abakinnyi b’iyi kipe bose batangazwa nuko yabitekereje

Zuchu yasabwe kuryamira amajanja akirinda bamwe mu bagore babyaranye na Diamond Platnumz niba ashaka kumwiharira uw’umwe