Featured
Ba uwa mbere kureba ifoto ya Elan, umwana w’umuhungu umugore wa Tom Close yibarutse
Ku munsi w’ejo havuze impundu mu muryango wa Tom Close nyuma yo kwibaruka umwana w’umuhungu. Nkuko Tom Close abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yabitangaje, izina ry’umwana wabo w’umuhungu ni ELAN.
Tom Close abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram mu magambo yuzuye ibyishimo byinshi yagize ati: “mudufashe gushima Imana kuko yaduhaye umugisha wo kubyara umwana w’umuhungu witwa Elan. Ushobora kumukurikira kuri @elan_tclose ukabona amafoto ye. Imana ibahe umugisha”.
Abafana ba Tom Close nabo bagize byinshi bavuga kuri iyi post yashyize kuri Instagram
Tom Close yaboneyeho kubwira abafana be ko umwana we mushya azajya abasangiza amafoto ye kuri Instagram akoresheje username yitwa @elan_tclose.
