in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE YEGOKOYEGOKO NdababayeNdababaye

Ba bana b’abanyarwanda bifuzaga ko mama wabo yitaba Imana, reba ibimubayeho(Video)

Lambert, Samuel na Hirwa abana basabaga Imana ko yareka umubyeyi wabo akava kuri iyi Si kubera uburwayi bukomeye yari afite kuri ubu bari mu byishimo byinshi nyuma y’aho uyu mubyeyi amaze gutora agatege.

Bijya gutangira uyu mubyeyi utuye mu ntara y’uburasirazuba bw’u Rwanda yafashwe n’uburwayi budasobanutse bwari bwaramuteye ibisebe umubiri agahora aribwa ataka cyane .Uyu muryango wari warabuze ubushobozi bwo kuvuza uyu mubyeyi, ndetse aba bana bari barataye ishuri kubera ubukene bakitwa barira basaba ko Imana yamureka akipfira akaruhuka umubabaro yari afite. Ntibavuze ibi kuko bamwangaga ahubwo babitewe n’uko yari amaze imyaka myinshi arwaye kandi ntabushobozi bwo kumuvuza bari bafite.

Nyuma y’aho iyi nkuru isakaye hose abagiraneza baritanze babasha kubabonera inkunga bajyana uyu mubyeyi kwa muganga ndetse bubakirwa inzu banasubira ku ishuri.Kuri ubu rero uyu mubyeyi yabashije gutora agatege ndetse aba bana nabo bahorana ibyishimo nyuma y’igitangaza Imana yabakoreye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya uko Tombora y’amatsinda ya CAF Champions League igenze

Matchday live:Rayon Sport FC vs Gicumbi FC