in

“Ayo ma million iyo uyaguramo ikibanza” Killaman yatewe amabuye nyuma yo kumva akayabo k’amamillion yashoye mu bukwe bwe

Umunyarwenya Yanick uzwi nka Killaman uherutse gukoresha ubukwe n’umugore we, ubu yabaye inkuru nyuma y’amakuru yakomeje gucicikana avuga ko yaba yarasesaguye mu bukwe bwe.

Nyuma y’ubu bukwe ku mbuga nkoranyambaga abantu batangiye guhererekanya amakuru bavuga ko ubukwe bwa Killaman bwari buhenze cyane ku buryo ashobora no kuba yarabushoyemo arenga million 40.

Abandi nabo bati ubukwe bwa Killaman bwatwaye agera kuri million 20 rwf. Abandi bati Killaman yakoresheje konseri !. Gusa nubwo ibi byose bivugwa nyirubwite ntiyigize atangaza amafaranga yatanze muri ubu bukwe.

Cyane cyane abakoresha urubuga rwa X rwahoze ari twitter, bakomeje kugaya Killaman bamubwira ko atakabaye yarasesaguye bigeze aha, ahubwo ko aho gukoresha ubukwe bwa million 43 yari kuyaguramo ikibanza ubundi agakoresha ubukwe bwa million 2 budahenze cyane.

Benshi bahuriza ku kibazo kibaza giti ” ese birakwiye gusesagura kubera ubukwe ?.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuyoutuber ati ” inkuru mbi kuri Kibonke Clapton wari umunyarwenya”

Tumukunde Hannah Karema wabaye Miss Uganda 2023 akaba afite mama we w’umunyarwandakazi yaje mu bakobwa 10 ku Isi bafite ubwiza bufite intego muri Miss World 2024 – AMAFOTO