in

Avtomat Kalashnikova (AK 47 GUN)

Avtomat Kalashnikova imbunda ihambaye atari ikindi uretse kuba yica kurusha ibitwaro kirimbuzi, AK 47 niko kabyiniriro kayo izina ryamamaye mu mateka y isi kuva intambara ya II irangira. AK 47 imbunda yanyanyagijwe mw isi ku kigero gihambaye kurusha ubundi bwose. AK 47 ni imbunda ikomoka mu gihugu cy abasoviyeti yakozwe ahagana mu mpera z i 1945 ihimbwe n uwitwa Mikhail Kalashnikov, uyu ntiyari umuntu usanzwe yari umurusi wakuriye mu cyaro ariko agakunda gufungura ibintu bitandukanye nk ingufuri n ibindi. Mu ntambara ya kabiri y isi yose akomerekera ku rugamba mu rugamba rwa Bryansk, nibwo umusirikare umwe wabo yamubwiraga ati ni gute abasirikare bacu bitwaza imbunda imwe ari batatu mu gihe umudage duhanganye arwanisha automatic. Nibwo Mikhail yahise yicara arashushanya akora imbunda.

Iyi AK 47 ni Avtomat Kalashnikova ivuga izina ryayo naho 47 ni umwaka yakorewemo gusa ibikorwa byo mu gukora intwaro byatangiye mu 1941, yari combination ya rifle na submachinegun aho yateranyirije bimwe mu bihambaye bigize M1 y abanyamerika na STG 44 y abadage abishyira mu mbunda imwe ubundi ihinduka intwaro kabuhariwe idatinya ubutita, imvura cyangwa izuba ry igikatu niko gukwirakwizwa mw isi yose inyanyagizwa ku rwego rutigeze rubaho.

AK 47 igizwe n ibice 12 ubariyemo magazine ndetse na magazine release ariko ibizwi cyane n umututu cyangwa se umunwa wayo aho amasasu asohokera, imbarutso (trigger), ikibaho kijya ku rutugu, igipimo, ikagira ndetse selector switch aho hari safe (aha ni igihe idashobora kurasa) hakabaho semi-automatic (igihe uyirashisha ukanze ku mbarutso hakaza isasu rimwe) ndetse na automatic (aho urasa igasohora amasasu 600 ku munota aha wibuke ko magazine imwe ijyamo amasasu 30 ariko hakabaho n izindi ziyirengeje) n ibindi n ibindi, gusa ibi byose iyo bavuze koza imbunda baba bashaka kuvuga kuyihambura yose agace ku kandi ubundi ukayihanaguza amavuta kugira ngo uyirinde ingese ariko kuyiha ubuzima bwiza.

Dore incamake kuri Avtomat Kalashnikova, icyo wamenya kuri iyi ntwaro yiyandikiye amateka maze ikagirwa imbunda yihariye bitewe nuko uyisanga mu bice byose by isi, mu ntambara cyangwa se no mu baturage aho abahinzi bazihingana mu mugongo cyangwa bakazijyana aho bororera inka n andi matungo yabo.

Ubwoko bwayo Assault rifle (bisobanura imbunda ifite umututu muremure ishobora kurarishwa nka automatic cyangwa se semi-automatic ukanze ku mbarutso ubundi isasu rikishyira mu mwanya wo kurasirwamo ikindi uyu muryango w izi mbunda nuko ugira magazine bakuramo)
Aho yakorewe Abasoviyeti
 
Yakoze mu 1949–1974 (Abasoviyeti)
1949–magingo aya (ibindi bihugu)
 
Uwayihimbye Mikhail Kalashnikov
Yakozwe 1946–1948
Abayikoze Kalashnikov Concern na Norinco
Igihe yakozwe 1948–magingo aya
Izakozwe ≈ miriyoni 75 AK-47, miriyoni 100 imbunda zo mu muryango wa Kalashnikov
 
Ibipimo byayo
Ibiro Idafite magazine:
3.47 kg
Magazine, itarimo isasu:
0.43 kg
0.33 kg (icyuma)
0.25 kg (plastic)
Uburebure 880 mm
875 mm
645 mm
Uburebure bwa Barrel Uburebure:
415 mm
uburebure bw mututu:
369 mm
Cartridge yayo 7.62×39mm
Umubare w amasasu ku munota:
600
Combat rate yo kurasa:
Semi-auto 40 rds ku munota
Bursts 100 rds ku munota
Umuvuduko 715 m ku isegonda
Aho ihamya neza 350 m
Magazine amasasu aturukamo Amasasu 30 magazine ukuramo
Hari n iza box ya 5- 10-, 20, 40, 75 n i 100
Imboni 100 kugeza kuri 800

Naha aho dusoreza inkuru yacu yuyu munsi,

Nah ubutaha, muri comment watubwira imbunda wowe ukunda

Mugire ibihe byiza!!!

 

 

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zimwe mu mpinduka zikomeye gusomana bigira ku bwonko.

Imwe mu mico abagabo bagira igakurura abagore cyane.