Arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho: Umunyarwenya wari ukomeye mu Rwanda wagiye gutura hanze yagarutse i Kigali mu biruhuko agaruka yaraguye n’umuryango
Umunyarwenya Ramjaane n’umugore we Gentille Umuhoza n’abana babo batatu baje i Kigali mu biruhuko. Ni nyuma y’imyaka irindwi babarizwa muri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 4 Nyakanga 2023, nibwo Ramjaane n’umuryango we basesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali, i Kanombe.
Ramjaane yamenyekanye mu itangazamakuru mu Rwanda aho yakoze mu bitangazamakuru nka Sana Radio, Radio Authentic , KFM, Royal Fm no ku Isango star.


