in

Arakaye cyane Zari Hassan birangiye avuze kuri wa musore barimo gutwika ku mbuga nkoranyambaga

Hamaze iminsi havugwa urukundo hagati y’umuherwekazi w’umugande, Zari Hassan n’umunyemari GK Choppa aho yavuze ko ari inshuti zisanzwe, gusa yaciye amarenga y’uko hari ibirenze ubushuti aho yavuze ko ibyabo nibirangira mu marira ariwe bireba.

Kuva mu mpera za Mutarama 2022 byatangiye kuvugwa ko Zari ari mu rukundo n’uyu mugabo, mu ntangiriro z’uku kwezi Zari bwa mbere yavuze ku mubano wabo aho yavuze ko ari inshuti zisanzwe.

Hamaze iminsi havugwa urukundo hagati y’umuherwekazi w’umugande, Zari Hassan n’umunyemari GK Choppa
Amafoto y’aba bombi bari kumwe, bahuje urugwiro yakomeje kwatsa umuriro ku mbuga nkoranyambaga, hari n’ababavugiyeho ko ibyabo bizarangira mu marira.

Abinyujije kuri Snap Chat mu mashusho yashyizeho ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 13 Gashyantare 2022, asa nk’urakaye yasabye abantu kwifuriza abandi ibyiza, anongeraho ko abavuga ko bizarangira mu marira azaba ari ayabo nta n’umwe bireba.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu batunguwe n’umunyamakurukazi washyize umugabo we ku cyapa ku munsi w’urukundo

Ibyo Miss Pamella Uwicyeza yakoreye Mama we ku munsi w’abakundana birashimishije (Amafoto)