in

Apr Fc yatakambiye Ferwafa maze nayo irabumva ari nako bafungura igitabo cy’ibirarane

Ikipe ya APR FC yasabye muri FERWAFA ko umukino wa yo w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda uteganyijwe mu cyumweru gitaha ko wasubikwa kubera ifite undi mukino mpuzamahanga.

APR FC yari kuzahura na BUGESERA FC mu mukino wari kuzaba tariki ya 8 Nzeri Saa Cyenda z’amanywa gusa wamaze gusubikwa kubera imyiteguro iyi kipe ya APR FC irimo.

Ubuyobozi bwa APR FC nibwo bwandikiye FERWAFA kugira ngo isubike umukino wabo bafitanye na BUGESERA FC. Maze FERWAFA iza kwemera gusubika uyu mukino.

APR FC iri kwitegura guhura na US MONASTIR FC yo mu gihugu cya TUNISIA mu ijonjora ry’ibanze rya Caf Champions League.

Imikino ibanza mu ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League 2022-2023 iteganyijwe ko izakinwa hagati ya tariki 9 na 11 Nzeriu 2022, mu gihe iyo kwishyura iteganywa gukinwa hagati ya tariki 16 na 18 Nzeri 2022.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Wayz uri mwiza ukwiye gutwita”-Ariel wayz yongeye kuzamura amarangamutima y’abafana be

« Ufite amataye meza, umukobwa wa mbere mwiza mu gihugu » – Mwiseneza Josiane yemeje abakoresha instagram