in

APR FC yakoze ibidasanzwe muri Shampiyona y’u Rwanda bishobora gutuma iterwa mpaga

Mu mukino wahuje APR FC na Gorilla FC, habaye impaka zikomeye kubera ikibazo cy’umubare w’abanyamahanga bemerewe gukina mu kibuga icyarimwe. Iki kibazo cyatangiye ubwo APR FC yasimbuzaga rutahizamu Mamadou Sy, ahabwa umwanya wo gusimbura Victor Mbaoma, ariko Arsene Tuyisenge nawe wari mu kibuga asohoka mu buryo butateganyijwe n’abatoza ba APR FC.

Abatoza ba APR FC bifuzaga gukinisha ba rutahizamu babiri, ari bo Mamadou Sy na Victor Mbaoma, ari na ko byasaga nk’aho byari biteguye gutunganya mu buryo bwo gusimbuza Arsene Tuyisenge. Gusa, ikibazo cyagaragaye ubwo umusifuzi wa kane, Celestin, yabibukije ko mu kibuga hashobora kwinjiramo abanyamahanga 6 gusa, nk’uko amategeko abiteganya.

Ibi byateje impaka ubwo umutoza mukuru wa APR FC yafashe icyemezo cyo guhagarara mu kibuga, umukino urahagarara iminota mike, ariko nyuma y’ibiganiro bito Arsene Tuyisenge arava mu kibuga, bityo umwuka mubi urangira.

Nyuma y’uyu mwanzuro, APR FC yari ifite abanyamahanga barindwi mu kibuga, barimo:

1. Pavelh Ndzila

2. Aliou Souane

3. Tadeo Lwanga

4. Lamine Bah

5. Nwobodo

6. Victor Mbaoma

7. Mamadou Sy

Iki cyari ikibazo gikomeye, kuko itegeko ry’umupira w’amaguru muri Shampiyona y’u Rwanda rigenekereza umubare ntarengwa w’abanyamahanga mu kibuga kuri 6. Ibi rero byatumye abakunzi b’umupira n’abayobozi b’amakipe bifata mu mutwe bibaza uwaba yagize uburangare muri iyi mikino y’amakipe abiri akomeye.

Iki kibazo cyatumye umukino ugera aho uhagarara burundu, ubwo Shaffy, umukinnyi wa Gorilla FC, yasabaga ikipe ye ko itagomba gukomeza gukina kubera ko APR FC yarengereye umubare w’abanyamahanga mu kibuga. Gusa murumuna we, Shany, yaje kumusaba ko yatuza, umukino urakomeza, birinda ko wahagarara.

Iki kibazo gikomeje kuvugisha benshi cyane, dore ko kwirengagiza cyangwa kurangara kuri quota y’abanyamahanga bishobora kwangiza isura y’ikipe. Benshi bibaza niba hari umuntu cyangwa abatoza bafite inshingano zo gukurikirana umubare w’abanyamahanga mu kibuga, bakirinda ko habaho kurenza umubare wemewe n’amategeko.

Ikibazo nk’iki ntigihesha isura nziza ikipe, kandi gishobora no guteza ibihano biremereye birimo guhabwa ikarita y’umutuku, cyangwa kwamburwa amanota iyo byagaragaye ko amakipe atubahiriza amategeko y’umubare w’abanyamahanga.

Mu gihe hari hatagize undi ubibona, cyangwa ngo habeho gukurikiranira hafi ibintu nk’ibi, ikipe ya APR FC ishobora kwibaza niba hakenewe umukozi cyangwa uruhande rushinzwe gukurikirana ibintu byose bifitanye isano na quota y’abanyamahanga. Kandi ibi ni inshingano zitagomba kureberwa izuba muri Shampiyona ikomeye nk’iyi, kuko amakipe yose aba afite inyota yo kugera ku ntsinzi mu buryo bukurikije amategeko.

Amategeko ya Shampiyona y’u Rwanda ateganya neza ko mu kibuga hakwiye kujya abanyamahanga batarenze batandatu ku ruhande rw’ikipe imwe, mu rwego rwo gutanga amahirwe angana ku makipe yose.

Iki kibazo kigaragaje uburyo hakenewe kwitondera amategeko agenga Shampiyona y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ibihano bishobora kubangamira ikipe cyangwa guhungabanya amahirwe yo gutwara igikombe.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports ihemukiye umukeba wa kera

Volleyball : Ibyaranze agace ka mbere ka Beach Volleyball Muhazi byari ibicika