in

APR FC ishobora kwirukana abakinnyi 17 nyuma y’umusaruro nkene barimo gutanga

Abayobozi ba APR FC ejo basuye abakinnyi bagira bimwe babamenyesha ndetse baca amarenga ko hari abakinnyi bashobora kwirukanwa Ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye.

Perezida yibukije abakinnyi ko mbere yo kubazana muri APR hari habanje gusezererwa abakinnyi 17 kubera kudahozaho, ikipe ihera hasi ishaka abandi bakinnyi. Ati “n’ubu nta kabuza nihatabaho kwisubiraho n’ubundi hari abazatandukana n’ikipe y’igabo z’igihugu.

Uyu muyobozi wa APR FC yongeye kwibutsa abakinnyi intego z’ APR FC ko ari ugutwara ibikombe uhereye kubikinirwa hano mu Rwanda byose.

Ati “ibyo murimo byose reka nibutse ko intego zacu zidahinduka ni ugutwara ibikombe nk’uko muhora mubwirwa mu biganiro tugirana byose, kandi murabishoboye mu gihe mwaba mushyize umutima ku kazi mukagira na discipline mu byo mukora byose”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Israel Mbonyi agiye gutanga amahirwe adasanzwe ku bakunzi be

Inzuki zanjamye abitabiriye ubukwe bakwira imishwaro (AMASHUSHO)