Umushyushyarugamba akaba umunyamakuru Anita Pendo, abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kumubonerana dore ko nyuma yo kumushushanya mu buryo busekeje higanwa ifoto ye, ubu hongewe gusubirwamo iyo foto maze noneho bamuha ubwanwa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho iyi foto maze arenzaho amagambo agira ati “Ese ubu muzambonerana kugeza ryari, reka mbareke tu”.
Iyi foto ya Anita Pendo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga dore ko hari umuntu wigeze kuyishiraho amugereranya na Diamond Platnumz.