in

NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE YEGOKOYEGOKO

Anita Pendo n’abafana be baguye mu kantu babonye amakuru avuga ko yitabye Imana

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hari umuntu wanditse kuri Facebook ko umushyushyabirori akaba n’umunyamakuru Anita Pendo yitabye Imana. Uyu muntu yavugaga ko Anita yari yagiye gusura mama we utuye mu karere ka Gicumbi hanyuma ngo ageze I Kigali yitaba Imana bitunguranye.

Anita Pendo akibona iyi nkuru yahise atungurwa ndetse yifashishije urukuta rwe rwa Instagram avuga ko uwo muntu wamwifurije urupfu ntakindi yamubwira atari ukumuseka.

Benshi mu bafana ba Anita batanze ibitekerezo kuri iyi nkuru maze bose bagaragaza ko batunguwe n’ibyo imbuga nkoranyambaga zisigaye zitangaza.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru iteye agahinda y’umukobwa waryamanye na se umubyara bahuriye mu buraya.

Amafoto ya Miss Igisabo yazamuye imbamutima z’abiganjemo ab’igitsinagabo.