Connect with us

urukundo

Amwe mu makosa abakobwa bakoreshwa n’urukundo akaba yabashyira mu kaga.

Published

on

Urukundo ni kimwe mu bintu byiza kandi by’ ingenzi mu bibereho y’ abantu. Urukundo hamwe barwita ubusazi kuko hari igihe rutuma umuntu yirenga agatangira gukora ibintu bidasanzwe.

Iyi nkuru ikubiyemo bimwe mu bintu abakobwa bakora kubera urukundo nyamara bishobora kubicira ahazaza.

1.Kohereza umusore amafoto y’ ubwambure.

Bijya bibaho ko umukobwa akunda umuhungu akamwimariramo ku buryo icyo uwo musore amusabye agikora. Bamwe mu bakobwa bajya boherereza abasore amafoto yabo bambaye ubusa cyangwa bakifotozanya bambaye ubusa ariko iki ni kimwe mu bintu bishobora kwagiza ahazaza hawe igihe uwo musore yashyira hanze ifoto yawe wambaye ubusa hari amahirwe menshi byakwimisha mu buzima bwawe.

2. Kurwanya umuryango wawe kubera urukundo

Ni amakosa kwihutira kwiteranya n’ umuryango wawe kubera umusore mukundana kuko akenshi uwo musore ntabwo aba akwifuriza ibyiza kurenza ibyo umuryango wawe ukwifuriza.

3. Gukunda umusore kandi gukunda Imana byarakunaniye 

Niba udafitanye umubano n’ Imana ikiza waba uretse kugirana urukundo n’ umusore ngo umwemerere ko uzamubera umugore. Kugirana umubano n’ Imana abagabo bamwe babibona nk’ ikimenyetso cy’ uko witonda kandi witwara neza.

4. Kurara ku musore

Bamwe mu bakobwa bizera abasore kugeza ubwo bashaka ikinyoma babeshya ababyeyi kugira ngo bage kurara ku musore igihe yibana. Ibi ni amakosa kuko bishobora kukwangiriza ahazaza.

0 0 vote
Article Rating
Komeza usome
Advertisement
Click to comment
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

urukundo

Amakosa nyamukuru abakobwa bakora mu gihe cyo kurambagizwa akabaviramo kubengwa.

Published

on

Ibengwa ry’abakobwa ahanini ngo riterwa n’amakosa 5 nyamukuru akorwa n’abakobwa mugihe cyo gukundana no kurambagizwa.

Ushobora kwibaza impamvu umukobwa ashobora kuba afite uburanga (ari mwiza), amafaranga, imyitwarire myiza ndetse n’ibindi bitandukanye, ariko yakundana n’umusore ntibamarane kabiri ukabona uwo bakundanye bamaranye igihe gito ntahitemo kumugira umufasha(‘amushyire mu mago’) Itondere ayo makosa kuko yakuvuramo kugumirwa

Ibi rero ngo ntakindi kibitera bituruka kuri amwe mumakosa akorwa muri urwo rugendo rw’urukundo bikaba byanaviramo umukobwa kugumirwa by’igihe kinini bishobora no kumuviramo guhera ku ishyiga

Amwe muri ayo makosa ni aya akurikira:

1.Kwibwirako hari ibyangombwa byo gukundwa utujuje

Ibi ngo bituma abakobwa benshi batiyakira, hagira n’umusore ugukundira ikintu runaka yakubonyeho kikamushimisha, atitaye kubindi bibi wiyiziho, ukumvako ko akubeshya. Ugahora ushidikanya, umushyiraho igitutu, ukeka ko yaba ajya ahandi hatari iyo nenge ufite.

Ibi ngo bituma abasore barambirwa bakigendera kandi kandi burya abasore benshi ngo baba bazi neza ko umugore atari imisaya myiza gusa, ahubwo ari imico ye.

2. Kumva ko ushaka umusore ufite uburanga bw’akataraboneka (bamwe babyita kwiyemera kw’inkumi)

Abakobwa usanga bifuza gukundwa n’abasore beza, kugirango nibabereka bagenzi babao “bemere” nyamara ngo ntibita ku mico yabo basore bita “bogari” (beau gar)

Usanga umukobwa akundana n’umusore mwiza, aba basore nabo ngo kenshi biruka mubakobwa benshi bibagora gufata ibyemezo kandi ngo ugasanga imico yabo atari na myiza.

Nyamara ugasanga nyamwari yamwiziritseho kabone nubwo aziko uwo muhungu ari rubebe, aha rero iyo haje undi musore usanzwe aje gutereta uyu mukobwa, usanga yigize ‘ashwi’ ngo afite ‘bogari’ bityo bityo umukobwa bikazarangira abuze ‘bogari’ abuze nababandi basanzwe bamuryanira inzara

3. Kumva ko umusore agomba kukuba hafi igihe cyose, 24/24h

Akubonamo nk’utagira icyo yitaho cyateza imbere urugo rwanyu, kuko aba yibaza niba mubanye wazajya umuha akanya ko gutekereza, kuganira n’abandi no kwishimira ibyo akunda.

Iyo ubikoze gutya yumvako ushaka kumugira imfungwa, bene iyi myitwarire ishobora gutuma umusore agucikaho atakubwiye n’impamvu akajya kwishakira uzamureka agahumeka kandi akamufata nk’umutu uri muri society.

ubucuti bwiza ni ubutanga umutekano, kwisanzura gukora akazi neza, kuganira n’incuti kwishimira ibyo ukunda ubundi hagafatwa igihe cyo kubisangira muri kumwe urukundo rukarushaho kuryoha no gukura.

4. Kwishimira abandi basore kurusha uwo muri kumwe murukundo

Iki ngo ni ikintu usanga abakobwa benshi badaha agaciro ariko rwose ngo gishobora kuba intandaro yo kwangwa n’abasore batari bake, bikazatuma ugumirwa kuko ngo mugihe ubona abasore bose ukumva ntakibazo kuko ari incuti z’incuti yawe, kuko muturanye, mwigana se ndetse n’ibindi hanyuma ukabasakuma ukabisanzuraho birengeje urugero ukababwira utugambo dusize umunyu, menyako bidashimisha abasore namba

Biba bibaha ishusho y’umugore uzaba we ko ushobora kuzamuca inyuma n’ibindi, nukora ibi bibabaza umusore rwose akaba yumva adashobora kukugira umugore kuko yazagusangira na benshi aha rero ngo bisaba kwitwararika bose ukababona nk’abasanzwe.

5. Kwihagararaho mu makosa

Aha ngo usanga hari abakobwa benshi baba bafite incuti zabo nkuko gukora ikosa ari ibisanzwe byabaho yaba, yakoze ikintu umusore ntakishimire ugasanga aho gusaba imbabazi mu mgaguru mashya ahubwo yihagazeho akumvako atari ikosa akiterera mubirere.

Iki ngo ni ikintu gikomeye umuhungu w’incuti areberaho niba uzamucira bugufi murugo nacyane ko abagabo bababifuza abagore bifitemo guca bugufi no gusaba imbabazi, rero nubona umusore agusezereye akisangira undi ni uko iyondangagaciro yo gucabugufi ngo usabire ikosa imbabazi wiyoroheje iba yabuze.

Niba rero uri umukobwa wifuza kuzashyirwa murugo ugakora umuryango ariko ukaba hari amakosa amwe muyavuzwe ujya ukora murukundo ubwo utangire kwikosora no kugira icyo uhindura naho ubundi ngo bitabaye ibyo ushobora kuzasazira iwanyu.

0 0 vote
Article Rating
Komeza usome

urukundo

Ibyiza ushobora kuba utazi byo gukorana sport n’umukunzi wawe

Published

on

Inzobere mu buvuzi bwifashisha siporo yagaragaje ibyiza biba ku mugore n’umugabo iyo bakorana siporo. Iyi nzobere igaragaza ko kimwe mu by’ingenzi bikwiye gutera abashakanye gukorana siporo harimo kuba iyo siporo itera ibyishimo.

Dr Jorge Palacio agira abashakanye inama yo kujyana mu nzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri (Gym), gukorana ka mucaka no gutwara igare.

Akamaro ka siporo ku mubiri w’umuntu ko gasanzwe kazwi kuko siporo irinda uyikora kurwara indwara z’umutima, ituma amaraso atembera neza mu mubiri, kugabanya ibinure n’umubyibuho ukabije.

Dr Palacio avuga ko abashakanye bakoranye imyitozo ngororamubiri igenda neza cyane kuko buri umwe afasha mugenzi we atamwishisha by’umwihariko ku mwitozo usaba gukoranaho.

1. Bituma mwigirira icyizere

Bitewe n’uko siporo ituma umubiri w’umuntu uhinduka ukamera uko awifuza bituma yigirira icyizere akanagira imiterere ikundwa na benshi. Uwo bashakanye ayikunda ku rusha abandi kuko aba yarabigizemo uruhare. Abantu bafatanya gukora siporo bituma bagira icyizere cy’umutekano wabo kuko baba babangutse, binyakura mu buryo buboroheye.

2. Bituma imibonano mpuzabitsina igenda neza

Umugore n’umugabo iyo bajyana muri siporo byongera ibyishimo mu muryango wabo kuko bombi baba bagize umwanya wo kuruhura mu mutwe no kwishimirana hagati yabo. Uku kwishimana bituma imibiri yabo irekurira rimwe imisemburo ibatera gushaka gukora imibonano mpuzabitsina bayikora ikagenda neza cyane.

3.Bigabanya siterese

Nyuma yo gukorana siporo imibiri iraruhuka, bigatuma umubabaro, uburakari, bigabanuka muri bo. Iyo abashakanye bakorana siporo bumva banezerewe. Banagira imitekerereze yiganjemo guhuza igakena kuguhuzagurika.

4. Ubuzima buzira umuze

Umubare munini w’abashakanye ibiro byabo bihita byiyongera. Ibi biterwa n’uko mu mwanya wo kuruhuka basohokana bakarya ibiryo byiganjemo ibinure n’amavuta. Iyo bajyanye muri siporo bagira umwanya wo kwerekeza ibitekerezo byabo ku ngingo imwe ariyo ‘Gushaka uko wagira umubiri ukora neza’. Ibi bishobora no gutuma ku bwumvikane bwabo bagabanya ibiryo bigira ingaruka ku buzima bwabo.

5. Bibarinda indwara

Iyi nzobere mu buvuzi bwifasha siporo avuga ko iyo abashakanye bakorana siporo bibarinda indwara zirimo guturika imitsi y’ubwonko (stroke), kwibagirwa bya hato na hato (Dimentia) ndetse n’indi ndwara yitwa Alzheimer.

6. Byongera ubushobozi bwo kwiga

Gukorera siporo hamwe ku bashakanye bibongerera ubushobozi bw’ubwonko bugafata ingano y’ibyo bafata mu mutwe ikiyongera, ntibibagirwe bya hato na hato, kandi buri wese akagira ubushobozi bwo gufata icyemezo gikwiye mu gihe gikwiye.

7. Byongera umusaruro

Gukorera hamwe siporo ku bashakanye bibongerera umusaruro w’ibyo binjiza mu rugo rwabo kuko buri wese agira ubushobozi bwo gukora akazi amasaha menshi atarananirwa. Siporo ituma umuntu akorana umurava amasaha menshi.

Muri siporo Dr Jorge Palacio avuga ko abashakanye bakwiye gufatanya harimo kwigorora (Stretch), makeri, pompaje, na abudomeno. Izi ziza ziyongera kuri mucaka, gutwara igare no kujyana muri gym.

Src: Revistasaludcoomeva

0 0 vote
Article Rating
Komeza usome

urukundo

Impamvu zituma umugabo adashobora kureka umugore we wa mbere kubera ihabara.

Published

on

Umugabo uca inyuma umugore we akenshi ntaba yifuza ko yatandukana n’ umugore we wa mbere n’ ubwo aba amuca inyuma akajya gusambana ku ruhande.

Niba wajyaga wibaza impamvu umugabo wubatse asambana n’ abandi bagore ariko agakomeza kubana n’ umugore wa mbere iyi nkuru iraguha ibisubizo.

1.Akunda umugore we

Impamvu yemera gushyingiranwa n’ umugore wa mbere ni uko aba yaramukunze. Kuba agera aho amuca inyuma bishobora guterwa n’ ibibazo bitandukanye ariko ntabwo bisobanuye ko aba yamwanze niyo mpamvu ihabara cyangwa ibiro bya kabiri bitegereza ko areka umugore wa mbere ngo ashyingiranwe naryo rigaheba. Niba uri umukobwa ukaba ukundana n’ umugabo wubatse wizeye ko azareka umugore we mugashyingiranwa urata igihe cyawe kuko ntibikunze kubaho.

2.Abana be

N’ ubwo ingeso imunanira agaca inyuma umugore we wa mbere aba akunda abana be ku buryo atakwemera gutandukana na nyina w’ abana be ngo babeho batari kumwe.

3.Kumva uburyohe bw’ ahandi

Ntabwo umugabo aca inyuma umugore we kuko ashaka gutandukana nawe ahubwo akenshi abikora kugira ngo yumve uko abandi bagore bamera. Ntabwo aba ashaka gukundana n’ uwo mugore wa kabiri.

4.Amahitamo ya kabiri

Umugabo aba asanzwe afite umugore we umuha akabariro hafi yari buri uko abishatse ariko hari ubwo ashaka undi ku ruhande wo kwitabaza igihe umugore wa mbere amugoye akanga ko batera akabariro. Ibi rero ntabwo byatuma areka umugore we wa mbere kuko aba abakeneye bombi. Niyo mpamvu abeshya umugore wa kabiri ko amukunda ariko ntiyemere gusesa amasezerano afitanye n’ uwa mbere.

0 0 vote
Article Rating
Komeza usome

urukundo

Amategeko 10 y’urukundo wakwifashisha wowe n’umukunzi wawe mukarushaho kuryoherwa.

Published

on

Abantu babona urukundo mu buryo butandukanye ariko urukundo ruri mu gice cya muntu kitagaragara bityo rero rukaba rushobora kugaragara mu bikorwa bya muntu gusa. mu rukundo mugomba kuzuzanya, ariko niba umwe mu bakundana asa n’uwudashima imyigoro y’undi, bivuze ko muvuga “indimi zitandukanye ku bijanye n’urukundo.

YEGOB nkuko isanzwe ibikora, yabateguriye amwe mu mategeko twavuga wakwifashisha mu rukundo kugirango wowe n’umukunzi wawe muryoherwe n’urukundo, 10 muri ayo akaba ari aya akurikira:

1. Ntuzahendahendere umuntu kugukunda cyangwa kukwitaho (affection) kuko bigira agaciro iyo nyiri ukubikora bimwiviriye ku mutima.
2. Ntuzabeshye uwo ukunda ngo akunde yishime, ikiruta uzamubwize ukuri ababare.
3. Ntuzarindire ko uwo ukunda akenera ko umufasha, ahubwo uzanamufashe mbere y’uko abikenera
4. Ntuzigere wibagirwa umukunzi wawe mu gihe yaguhaye byinshi utagomba kwibagirwa.
5. Ntuzarutishe amafaranga urukundo, kuko hari ibyo urukundo nyarwo rutanga amafaranga atabasha kugura.
6. Ntuzakunde umuntu ku bw’impuhwe, ahubwo uzamugirire impuhwe ku bw’urukundo!
7. Urajye ucyaha uwo ukunda mwiherereye nimugera mu ruhame umurengere!
8. Urajye ushimishwa n’uko uwo ukunda akundwa n’abandi akabyitwaramo neza, kuko ni ikimenyetso cy’uko yakurutishije benshi.
9. Ntuzagishe inama abandi y’uwo ukwiye gukunda ikiruta uzabagishe inama y’uko ukwiye kumukunda.
10. Ntugahamye ko ushimisha uwo ukunda uko bikwiye ahubwo uzabihamirizwa na nyirubwite.

Si aya gusa kuko buri umwe wese ashobora kwiyongereraho aye bitewe nuko yiyumva, uko afata urukundo, ndetse n’icyo yifuza kuvana muri icyo gikorwa cyo gukunda.

0 0 vote
Article Rating
Komeza usome

urukundo

Ngibi ibintu umugabo wese aba yifuza ku mugore we amanwa n’ijoro.

Published

on

Urukundo ni rwiza ariko hari igihe rugora abarubanyemo barigeze kubaho mu mudendezo, Bakibuka uko babanaga bakimenyana bagasanga mu byukuri rwarashonze,Ntakibaho mu buzima nta mpamvu burya haba harajemo kidobya ivuye ku ruhande uru cyangwa urundi,Nyuma yo kubagezaho ibyo umukobwa wese abayifuza  ku musore mu ibanga rikomeye iyo bari kumwe kugira ngo babashe kubaka urukundo rutajegajega.

Twabazaniye na none ibyo umugabo abayifuza ku mugore kugira ngo babashe gukomeza kubana mu rukundo rufite umuvuduko utagabanuka.

1.koroherezwa

Abagabo tuvunwa bikomeye n’abagore badutererana iyo bigeze ku gikorwa cyo kubaka urugo,Tukamera nk’aho turi twenyine mu gitanda,Burya rero mugore iyo umugabo akweretse ko hari ubushake afite bwo gutera akabariro,Aba agirango witegure by’ukuri koko ahasigaye umwihe wese ntacyo umukinze bityo umworohereze igikorwa muba mwinjiyemo.

Hari abagore benshi ibi byabereye ingora bahizi bumva ko igihe cyo kubaka urugo iyo kigeze icyo basabwa ari ugutanga ibyo basabwe gusa bo bakituriza.

burya kuko ibyishimo mubisangira muri babiri wagakwiye kumufasha kubirema,Wagakwiye kumwinjiza mu gikorwa umubwira utugambo tunogeye amatwi nawe akubwira utundi.

ibi kubivuga ntabwo ari ubujajwa ntanubwo ari ukubura icyo mvuga ahubwi nuko hari ingo zirigushingwa bugacya zatembagaye abantu bakibaza impamvu bikabayobera,Nonese nureka umugabo wawe agakora ibyo akora nk’uri wenyine cyangwa uri kwiba ni gute nabona aho bamufata neza ku buryo bukwiye atazajyayo.

2.kwishimirwa

Birashoboka ko wowe mugore ntacyo udakora ngo wereke  umugabo wawe ko ari we urangamiye gusa,Ibi ukabimwereka wifashishije amagambo umubwira n’ibikorwa bimwe na bimwe umwereka,Ariko nyamara hari icyo udakora wenda bitewe n’umunaniro ubawirirwanye cyangwa n’ibindi biba byakubabaje.Mu kuri uba ugomba kwereka umugabo wawe igihe atashye ko wishimiye kuza kwe kuburyo abona ko uhora uri mushya mu buzima bwe.

Ibi bizatuma ahora ataha yiteze ko ibyaribyo byose aho yerekeje bamwishimiye kandi bigiye kumugabanyiriza umunaniro utagira akagero abayirirwanye.

kabone niyo mwaba mwagize icyo mupfa hari ikintu kimwe mwembi mukwiye kwitwararika cyane cyane wowe mugore,Igihe cyo gutera akabariro mukwiye kuba muri mu bihe bizira umujinya cyangwa umwiryane kuko urebye nabi mukabikora mushihurana ibi bishobora kuba intandaro yo kuguca inyuma y’iki gihe.

Niyo mpamvu Mu bihe byo kubaka urugo mwese mugomba kuba mwumva ibyo murimo kimwe kandi mwese mugaragaza akanyamuneza,Ejo mutazabikora mufite umunabi bugacya ajya kwishakira aho bamuha ibyo yifuza n’inseko imukwiye.

3.kwizerwa.

Abagabo bakunda abagore babereka ko babafitiye icyizere cyuzuye,Kwereka umugabo ko umwizeye ni intwaro ikomeye yo kumwigarurira.

Hari abagore baziko kwereka umugabo ko ufite impungenge y’uko ashobora kubenguka abandi bishobora gutuma umwigarurira bidasubirwaho,uku n’ukwibeshya cyane kuko ntacyo wakora ngo kimwereke ko ariwe gisubizo ku buzima bwawe kirenze kumwizera ukanabimwereka.Ariko niwitoza kujya umubaza uti ko numva uhumura amavuta tutagiraha?,uzaba umusunika umwegeza kure y’umutima wawe kandi kumugarura bizakugora.

4.kumuha ibyishimo byuzuye.

Umugabo abayifuza ibyishimo biturutse mu muryango we cyane cyane ku mugore ,Niyo mpamvu wowe mugore ugomba kumufata neza kuburyo yumva ntahandi yakura ibyishimo birenze ibyo agukesha,Ntakundi wabigenze usibye kwifashisha igihe cyo kubaka urugo ukamwereka ko ntawundi mugore ukurusha ubwiza.

Ibi bizamurinda kujarajara,Hari abagore bavuga ngo abagabo babo ntibanyurwa nyamara hari igihe abayaragushatse anyurwa ahubwo yamara kukuzana ukamunyura ku munsi w’ubukwe gusa indi minsi ukamubera agaterera nzamba.

Iharire umugabo wawe,Iyibagize ibibahangayikishije maze umwereke urukundo rwuzuye mu gihe cyo guteza akabariro.ibi bizaba inkingi ikomeye izarinda urugo rwanyu,ikaruha ubudahemuka bukomeye.

0 0 vote
Article Rating
Komeza usome

Hit Music Only!

Advertisement
Advertisement
Advertisement

Trending

0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
%d bloggers like this: