ku muhima mu karere ka nyarugenge umugabo yazanye umufuka urimo amazirantoki awumena mu bicuruzwa bya mugenzi we nyuma yuko bapfuye igiceri cy’ijana.
Aya makuru dukesha BTN tv biravugwa ko uyu mugabo uzwi ku izina rya gasongo yari amaze igihe yikopesha itabi kuri uyu mucuruzi kubera bari basanzwe baziranye.
Gusa mugihe yari amugezemo 300frw uyu mucuruzi yanze kongera kumukopa irindi tabi rero nibeo gasongo yamuhaye telephone ye ngo yoyoherereze ibiceri bye.
Nuko uno mucuruzi akuraho 400frw kuko yari agiye nokumuha irindi tabi nuko uno gasongo asanze uyu mucuruzi akuyeho 400frw ararakara cyane Amubwira ko atariyo amurimo kuko bashatse no kurwana.
Nuko uyu gasongo aragenda uno mucurizi agirango byarangiye nibwo gasongo yagarukanye umufuka urimo amazirantoki akayamena mu bicuruzwa bye ibyo abantu bavuze ko ari ubunyamanswa