Amaze kuboreramo imbere! Umugabo arembejwe n’inkoni z’urufaya akubitwa n’umugore we yishakiye umurusha imbaraga n’ibigango.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Talk umugabo wo mu gihugu cya Nigeria amaze kuboreramo imbere kubera inkoni akubitwa n’umugore bamaranye imyaka 5.
Uyu mugabo yakoresheje urukuta rwa Twitter rw’ibanga ni uko avuga ko umugore we amurusha imbaga bityo bigatuma amukubita uko yishakiye.
Akomeza avuga ko yagerageje kwaka gatanya ariko na we ntiyamenye ukuntu atayibonye.
Avuga ko kandi kugira ngo ashake uyu mugore byaturutse ku muryango we.
Ati :” Uyu mugore tumaranye imyaka itanu ariko ntabwo nishimiye urugo pe.Impamvu nkiri muri uru rugo ni imwe ni ababyeyi,umugore wanjye yikundisha ku babyeyi banjye ariko njye akarara ankubita. Ntewe isoni n’ibintu byinshi”.
Uyu mugabo yagiriye inama basore , abasaba kujya bigengesera bakamenya uwo bagiye gushakana nawe kugira ngo nyuma batajya bicuza.