in

“Amaso Yuzuye Amarira i Gondomar: Jota na Silva Basezeweho nk’Intwari”

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, abantu amagana barimo inshuti, imiryango, abafana ndetse n’abakinnyi b’ibihe byose bahuriye mu mujyi wa Gondomar mu Burengerazuba bwa Portugal, mu muhango wo gusezera ku nshuro ya nyuma abavandimwe babiri, Diogo Jota w’imyaka 28 na André Silva w’imyaka 25, bapfuye bazize impanuka y’imodoka yabereye mu gihugu cya Espagne.

Uyu muhango wabereye muri Kiliziya ya Igreja Matriz de Gondomar, aho aba basore bakomoka, wabaye nk’isura y’agahinda kari mu mitima ya benshi. Jota na Silva bapfiriye mu gace ka Zamora mu ijoro ryo ku wa Kane ahagana saa sita n’igice z’ijoro, ubwo bari mu nzira bagaruka i Liverpool aho Jota yari agiye kwitabira imyitozo y’igihembwe gishya. Bivugwa ko yari amaze iminsi akoreweho kubagwa byoroheje, maze abaganga bamugira inama yo kudahita afata indege.

Iyi mpanuka ibaye nyuma y’iminsi 11 gusa Jota akoze ubukwe n’umukunzi we Rute Cardoso, bari bafitanye abana batatu.

Isura y’akababaro n’icyubahiro mu muhango wo kubasezeraho bwanyuma

Mu muhango wo kubasezeraho, abakinnyi ba Liverpool FC, barimo Virgil van Dijk na Andy Robertson, bagaragaye bitwaje indabo binjira mu rusengero, mu gihe abafana bari hanze yaryo babakomeye amashyi, bamwe barira abandi bavuga amagambo atanga ihumure nka “Força!”—bishatse kuvuga “Mukomeze.”

Abagize umuryango ndetse n’inshuti za hafi binjiye mu rusengero bucece, umutima ubabaye. Umwe mu bari mu mihango yari afite ifoto ya André Silva iriho amagambo agira ati: “Para sempre um de nós”—“Azahora ari umwe muri twe.”

Abari hanze y’urusengero, batashoboye kwinjira kubera umubare munini w’abari bitabiriye, bari bambaye imyenda y’amakipe atandukanye Jota na Silva bakinnyemo, harimo na FC Porto ndetse na Penafiel, ikipe Silva aherukamo.

Antônio Moreira, umwe mu bafana, yavuze ko yahagurutse kare kugira ngo agere ku rusengero mbere y’abandi. Nubwo atabashije kwinjira, yavuze ko yaje kwerekana icyubahiro cye. Yerekanye agakarito k’ifunguro ry’itumanaho (phone case) kariho ikirango cya FC Porto, agaragaza urukundo n’ishyaka afitiye ikipe ndetse n’umukinnyi Diogo Jota.

Yagize ati: “Ibi birandenze. Aba basore bari abantu beza, baturukaga mu muryango woroheje, abantu basanzwe nka twe. Si abakinnyi gusa, bari n’abantu b’ineza.” Yanagarutse ku mateka y’akababaro y’umuryango we aho imyaka 40 ishize batakaje abavandimwe babo batatu mu mpanuka y’imodoka.

Umuryango n’inshuti bagaragaje agaciro k’aba basore

Fábio Silva, umufana w’igihe kirekire, yavuze ko Jota n’umuvandimwe we Silva bagize uruhare rukomeye mu mibereho ya benshi muri Gondomar. “Nabakurikiranye kuva bakiri bato bakinira amakipe yo mu gace k’iwacu. Bari abantu bubaha, n’ubwo bagize impinduka mu mibereho, ntabwo byigeze bibahindura,”

Yavuze ko icyamuteye kujya aho iryo sezerano ryabereye ari icyubahiro kuri abo bavandimwe. Yari kumwe na Rafaela, undi mufana wambaye umwambaro wa Jota, bavuze ko kubona abantu benshi bitabiriye byari ibintu bitangaje kandi binarenze amagambo.

Rafaela yagize ati: “Ibi bidusigiye isomo rikomeye. Ubuzima ni bugufi cyane. Tugomba kubaho tubukoresheje uko bushoboka kose, kuko ejo hashobora kutaba.”

Fábio yongeyeho ati: “Vuga ibyo ushaka kuvuga uyu munsi, wibuke ko ejo bushobora kuba byaratinze.”

Urupfu rwa Diogo Jota na André Silva si inkuru y’umupira w’amaguru gusa, ahubwo ni inkuru y’ubumuntu, ubumwe n’agaciro k’abantu mu muryango mugari. Abari bitabiriye babigaragaje mu mitima yabo, mu maso yabo n’imyitwarire yabo, aho bose bemeje ko aba basore bazahora bibukwa nk’intwari zabayeho mu buryo bworoshye ariko burimo urukundo n’icyubahiro.

Nimero 20 igiye kubikwa burundu mu ikipe ya Liverpool FC

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

📰 Breaking News 2025 – a6a59433

Flash floods in Texas: at least 24 dead and 20 girls missing

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO