Nyuma y’iminsi mike Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati avuye muri gereza yagizwe umwere mu buryo bwa burundu.
Ndimbati yari akurikiranweho ibyaha birimo icyo guha inzoga umwana utarageza imyaka y’ubukure yarangiza akamusambanya.
Uyu mugabo yagizwe umwere ku buryo budasubirwaho nyuma y’uko iminsi 30 yo kujurira igenwa n’itegeko ishize ntawe ujuririye icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari ruherutse kugira umwere uyu mugabo.
Ndimbati yari yarajuriye kuri iki kirego , ndetse kuri uyu wa 28 Ukwakira 2022 akaba aribwo yagizwe umwere mu buryo bwa burundu.
Me Bayisabe Irene wunganiraga Ndimbati mu buryo bw’amategeko, yagize ati “Saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2022 nibwo iminsi 30 yo kujurira igenwa n’itegeko yari irangiye. Yaba Ubushinjacyaha, Ndimbati cyangwa abaregeye indishyi ntawigeze ajuririra icyemezo cy’urukiko bivuze ko ubwo umukiriya wanjye ari umwere mu buryo budasubirwaho.”