Umuhanzi w’umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben ukunzwe na batari bacye ubu tuvuhana yujuje ibihumbi maganarindwi birengaho gato by’abamukuricyira ku rubuga rwa Instagram.
Uyumusore uherutse gushaka uwigeze kwitabira ikamba rya Miss Rwanda Uwicyeza Pamela bikaza kurangira ryegukanywe na Nimwiza Meghan mu minsi yashize bagiye gusezeranira mu murenge maze amwambika impeta.
The Ben ubu abaye uwagatatu mu b’ahanzi nya-Rwanda bakuricyirwa cyane ku rubuga rwa Instagram aho aza akuricyira abandi bahanzi bakomeya hano mu Rwanda.
Bayobowe na Ngabo Medard uzwi nka Meddy uherutse gutangaza ko yaretse kuririmba indirimbo z’isi akavuga ko agiye kuririmba indirimbo z’Imana ibi byaje nyuma yaho ashatse umugore wo mu gihugu cya Ethiopia ubu akuricyirwa n’abantu ibihumbi 877 ku rubuga rwa Instagram.
Uza umukuricyiye ni munyakazi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie ubu uri gukorana indirimbo zigiye zitandukanye n’abahanzi bakomeye hano muri Africa biri kuvugwa ko ubu ariwe uyoboye muzika nyarwanda akuricyirwa n’abantu ibihumbi 803 ku rubuga rwa Instagram.
The Ben aza abakuricyira, we akuricyirwa n’abantu ibihumbi 704 ku rubuga rwa Instagram mbibutse ko aba ari abahanzi nya-Rwanda.