in

NdabikunzeNdabikunze

Amakuru meza kuri wa mwana bashinyagurira ngo aratwite.

Nyuma y’uko hatangajwe inkuru z’umwana wo muri Rweru mu Karere ka Bugesera ufite ikibazo cy’indwara idasanzwe yatumye abyimba inda ariko umuryango we ukabura amafaranga yo gukomeza kumuvuza, Minisiteri y’Ubuzima yizeje ko igiye gukurikirana iki kibazo mu nyungu z’umurwayi.

Ikinyamakuru The Chronicles cyashyize ubutumwa kuri Twitter busa nk’ubuvunyishiriza uyu mwana w’Imyaka ine wo mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera wabyimbye inda kuva mu myaka ine ishize.Aho benshi bamushinyaguriraga ngo aratwite.

Ubutumwa bw’iki nkinyamakuru, bugira buti “Ababyeyi b’uyu mwana batangaza ko ibitaro bikomeye mu Rwanda bya CHUK byariho bimuvura ariko ababyeyi bakaza kubibwira ko batabona amafaranga akenewe ubundi bagasubiza umwana mu rugo.

Dr Ntihabose Crorneille, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubuvuzi n’Ubuzima Rusange muri Ministeri y’Ubuzima, asubiza ubu butumwa, yavuze ko bagiye gukurikirana iby’iki kibazo.

Mu butumwa na we yashyize kuri Twitter asubiza buriya butumwa, yagize ati “Tugiye kubaza amakuru ajyanye n’ubuvuzi bwe [isuzumwa rye, ubuvuzi yahabwa] muri CHUK no mu Bitaro bya Nyamata ubundi tuzayagenderaho tugira icyo dukora mu nyungu z’umwarwayi.

Hari andi makuru avuga ko umubyeyi w’uyu mwaana yavuze ko yatangaje ko bamwe mu bagiraneza bamaze kumuha amafaranga arenga ibihumbi 400 Frw yo kugira ngo afashwe kuvurwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda:umukozi wo mu rugo yibye shebuja ibihumbi 800 bamufata yatangiye kuyikenuza|Uko byagenze

Ibimenyetso bizakwereka ko umutima wawe udakora neza