Ubundi ubusanzwe urumogi mu Rwanda hari abavuga ko ari ikiyobyabwenge ku barukoresha kubera ko barunywa rudatunganyijwe, gusa iyo rukorshejwe neza biciye mu nganda ruvamo imiti igirira akamaro ku buzima bw’abantu urugero nk’ikinya gikoreshwa kwa muganga.
Mu minsi yashize nibwo hasohotse amakuru mu buyobozi rivuga ko mu Rwanda bigiye kwemerwa guhinga urumogi gusa hari ibizajya bigenderwaho kugira ngo wemererwe kuruhinga.
Si mu Rwanda gusa kuko urumogi rugiye guhabwa agaciro ku rwego mpuzamahanga dore ko Minisitiri w’Ubuzima mu Budage yatangaje ko iki gihugu nacyo kirimo kunoza gahunda yihariye, izemerera abantu bakuru kugura, gutunga no kunywa urumogi mu buryo bwo kwinezeza.
Gahunda yagiye ahabona iteganya ko umutu mukuru azaba ashobora gutwara garama ziri hagati ya 20 – 30 z’urumogi rwo kunywa, nubwo bishobora gufata igihe ngo yemezwe mu buryo bw’amategeko.
Birumvikana ko rero ba bandi bifuza kuruhinga bazaba bafite isoko muri icyo ggihug cy’Ubudage kandi n’abarukoresha nabo bashyizwe igorora.