in

Amakuru mashya kuri ya modoka ya ‘Shirumuteto’ ikoreye impanuka mu mujyi rwa gati ahazwi nka Péage

Ahagana saa Moya n’Igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Ukwakira 2023, bisi itwara abagenzi ya Sosiyete ya KBS yakoze impanuka igeze ahazwi nka Péage mu Mujyi wa Kigali, ikomerekeramo abantu benshi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yakomerekeyemo abantu ndetse bari kwitabwaho ariko umubare w’abo utaramenyekana.

Yagize ati ‘‘Bisi yabuze feri igenda igonga ikintu cyose cyari kiyiri imbere, kugeza aho umushoferi ayigereje mu mukoki igahagarara. Birumvikana ko hari abantu benshi bakomeretse kugeza ubu, ari abamotari bari bari imbere ye, ari abandi bari bari mu modoka imbere n’abagenzi.’’

Yakomeje ati ‘‘Urumva ko harimo n’abahungabanye kubera iyo mpamvu, ubutabazi bwakozwe mu kanya. Imbangukiragutabara zari zirimo zitwara abantu kwa muganga, ariko kugeza ubu nta raporo dufite y’umuntu wahasize ubuzima.’’

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Mparambo
Mparambo
11 months ago

Uburyo bazipakira nk’aho ari ibintu atari abantu ntibyabura ko hakomereka benshi. Buriya se iyo icuranguka ikagwa epfo hari gupfa abangana iki koko!!

Jocelyne
Jocelyne
11 months ago

Imana ishimwe ko atawahasize ubuzima, yorohereze abakomeretse

Mutesi Scovia yavuganiye umugore wananiwe kwivuganira ubwo umugabo we yashakaga kumuca hejuru n’imodoka

Newcastle yabonye intsinzi yayo ya mbere muri Champions League kuva mu 2003 nyuma yo kunyagira PSG ya Kylian Mbappé