Prince Kid ucyekwaho icyaho cyo gusaba ruswa ndetse n’ibindi byaha bishingiye ku mibonano mpuzabitsina, afunzwe by’agateganyo muri gereza ya mageragere mu mugi wa Kigali.
Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Udahemuka Adolphe yatangarije IGIHE dukesha aya makuru ko urubanza rwa Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Prince Kid ruzatangira kuburanishwa mu mizi tariki ya 5 Ukwakira 2022.
Ku wa 16 Gicurasi 2022, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwanzuye ko Ishimwe Dieudonné afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ashinjwa rikomeje.
Prince Kid kuri ubu acimbikiwe muri gereza ya mageragere nyuma yo kujuririra icyemzo cyo kurekurwa agakurikiranwa ari hanze ariko byose bikaba ubusa.