Habarurema wari waratabwe n’ikirombe akaza gutabarwa nyuma y’iminsi 3 ubu ubuzima bwe bumeze bute?
Habarurema yagwiriwe n’icyo kirombe mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 9 Gicurasi 2023, ubwo bari mu bikorwa byo kugitunganya kugira ngo bagenzi babo b’abakozi bagombaga kukizindukiramo, babone uko bakomeza akazi, agikurwamo ku wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023, bamukuye muri Metero 60 z’ubujyakuzimu.
N’ubwo uwo murwayi agenda yoroherwa, icyakurikiyeho cyabaye kumujyana mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK), kumunyuza mu cyuma (Scanner) ngo bamenye uko ubizima bwe buhagaze nyuma y’iyo mpanuka yagize.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, uwo murwayi yanyujijwe mu cyuma basanga ubuzima bwe bumeze neza, ubu akaba yamaze gutaha iwe i Nemba,
Ikirombe cyakuwemo Habarurema giherereye mu Murenge wa Ruli, Akagari ka Jango, Umudugudu wa Murehe, kikaba ari icya Kampani y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa Ruli Mining Trade Ltd.