Umukinnyi wo hagati w’Ikipe y’Igihugu Amavubi n’ikipe yo muri Suwede, Yannick Mukunzi, n’umugore we basanzwe bafitanye abana babiri, bamaze kwitegura ubukwe bwabo, buzaba muri uku kwezi.
Yannick Mukunzi n’umugore we Iribagiza Joy basanzwe bafitanye abana babiri barimo imfura yabo Mukunzi Ethan wavutse muri 2016 ndetse n’ubuheta bibarutse mu mwaka ushize.
Uyu muryango umaze iminsi uba muri Suwede aho Yannick Mukunzi akina, uherutse kuza mu Rwanda, aho baje kwizihiriza iminsi mikuru isoza umwaka n’itangira undi.
Amakuru avuga ko baje kwitegura ubukwe bwabo buzaba muri uku kwezi.
Amakuru avuga ko nta cyumweru gishira Yannick Mukunzi n’umgore we Iribagiza Joy, badasezeranye imbere y’Imana.
Ati “N’inama ya nyuma y’ubukwe yarabaye, ubu igisigaye ni ukwambara ikoti ubundi umugeni na we akambara ivara, bakajya imbere ya Pasiteri, ubundi bagasezerana kubana akaramata.”