Mu cyumweru gishize nibwo twabagejejeho inkuru yamenyeshaga abanyeshuri bose bashaka kwiyandikisha gukorera permis mu Rwanda ko igihe cyo kwiyandikisha ari uguhera tariki ya 15-22 Nyakanga 2022 bakiyandikisha banyuze ku rubuga www.irembo.gov.rw.
Kuri ubu amakuru mashya ahari nuko Kwiyandikisha ku bakeneye gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga byarangiye.
Polisi y’U Rwanda yatanze aya makuru nyuma yuko umwe mu banyeshuri washatse kwiyandikisha akabona ubutumwa bumubwira ko nta myamya ihari maze akabaza impamvu irimo kubitera. Byabereye kuri Twitter.
Polisi y’U Rwanda yahise imusubiza mu magambo agira ati « Muraho, Kwiyandikisha ku bakeneye gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga BYARANGIYE, nibisubukurwa muzabimenyeshwa. Murakoze ».
Muraho,
Kwiyandikisha ku bakeneye gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga BYARANGIYE, nibisubukurwa muzabimenyeshwa. Murakoze
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) July 18, 2022