Denis Kazungu, wahamijwe ibyaha birimo iyicarubozo, agiye kujuririra igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 8 Werurwe 2024, rwahamije Kazungu Denis ibyaha byose ashinjwa uko ari 10, rumukatira igifungo cya burundu.
Ibyaha yahamijwe birimo kwica ku bushake, gusambanya ku gahato, iyicarubozo, kwinjira mu makuru ya mudasobwa cyangwa uruhererekane rwa mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhisha umurambo, gukoresha ibikangisho no gufungira umuntu ahatemewe.
Urukiko rwategetse ko Kazungu aha indishyi z’akababaro abantu bagizweho ingaruka n’ibyaha yakoze, miliyoni hafi 30 Frw. Harimo uwo azishyura miliyoni 12 Frw, uwa miliyoni 6 Frw, babiri ba miliyoni 5 Frw na babiri ba miliyoni 3 Frw.
Urukiko rwategetse Kazungu guha nyir’inzu yakodeshaga, Shyirambere Augustin, indishyi ya miliyoni 1.330 Frw yo gusana ibyo yangije.
Mu rubanza rwabaye tariki ya 9 Gashyantare 2024, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko guhamya Kazungu ibi byaha byose, hanyuma rukamukatira igifungo cya burundu, cibwa n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw.
Kazungu yatawe muri yombi muri Nzeri 2023 ubwo abagenzacyaha bavumburaga umwobo yatabyemo imirambo y’abo yemera ko yishe.