Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yatangaje ko ku wa Gatanu tariki ya 5 Kanama 2022 ko ari umunsi w’ikiruhuko ku banyarwanda bose.
Biteganijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kanama 2022 hazaba umunsi mukuru w’umuganura mu gihugu cyose ni muri urwo rwego hatanzwe ikiruhuko.
MIFOTRA ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yagize ati: “Turabamenyesha ko ku wa Gatanu tariki ya 5 Kanama 2022 ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Umuganura.”
