in

Amakuru mashya asohotse kano kanya kuri Mukase wa nyakwigendera Akeza Elisie wamenyekanye asubiramo indirimbo ya Meddy ‘My Vow’

Akeza Elisie Rutiyomba wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza wamamaye mu gusubiramo indirimbo ‘My Vow’ ya Meddy no gukora amashusho asekeje mu buryo bunyuranye, yishwe n’amazi yaguyemo cya litiro 200, bishengura imitima ya benshi.

Nyuma y’urwo rupfu, Ku wa 27 Mutarama 2022, Marie Chantal Mukanzabarushimana, mukase wa  Akeza akaba yagejejwe imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ngo aburane ku byaha akekwaho.

Amakuru ahari ubu ni uko urubanza rw’uyu mugore ucyekwaho kwica umwana abereye Mukase, rwamaze gusubikwa rwimurirwa muri Kamena.

Urubanza ruzasomwa ku wa 22 Kamena aho uyu mugore akurikiranyweho icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka yari abereye Mukase, aho uyu mwana yasanzwe mu ngunguru y’amazi yapfuye

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Judith witegura kurongorwa, akomeje kuganzwa n’amarangamutima y’ikibatsi cy’urukundo – Amashusho

Bishop Brigitte uherutse gushishikariza abashakanye kureba filime z’urukozasoni yagize icyo avuga ku bagabo b’ibiremba – VIDIO