in

Amahano! Pasiteri ushinjwa kwiba ihene 8 yavuze ko atazigera arushya urukiko mu gihe cy’urubanza

Pasiteri ushinjwa kwiba ihene yavuze ko atazigera arushya urukiko mu gihe cy’urubanza.

Umukozi w’Imana ( Pasiteri) Witwa Timona Keya, yamereye urukiko ko ariwe wibye ihene umunani bityo ko atazarushya urukiko

Uyu mukozi w’Imana Timona, ubwo yitabaga urukiko rwa Eldoret, yatunguye abantu ubwo yabwiraga inteko iburanisha ko atazarushya urukiko kuko ariwe wibye izo hene.

Timo yagize ati” niteguye nk’umukozi w’ Imana kuzumvikana n’uyu mugenzi wange uburyo nzishyura ziriya hene”.

Uyu mukozi w’Imana avuga ko icyamuteye kwemera ko yibye ziriya hene ndetse akavuga ko atazarushya urukiko, ni uko izo hene yasizanze ahantu nta mushumba zfite akazitwara iwe murugo, ariko akaza kuzibura atazi uburyo zagiyemo, ibi kuriwe yemera ko kuba ariwe wazanye izo hene nyuma zikabura bihita bimugira umujura, akaba ariyo mpamvu avuga ko atarushya Urukiko.

Timona yitabye urukiko kuri uyu wakane tariki ya 29 Kamena 2023. Ni mugihe icyaha cyo kwiba izo hene cyabaye tariki ya 23 Kamena 2023, izo hene uko ari umunani zifite agaciro ka Mashilingi 33, 000

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ama milliyaridi y’utunyangingo agiye kwivanga ! Amashusho y’uburyo byari byiza mu bukwe bwa Mwanafunzi na Claudine

Umugore yari Rayon, umugabo yari APR FC! Imyambarire ya Mwanafunzi n’umugore we mu bukwe yerekanye imbusane ku makipe ahora ahanganye mu Rwanda (VIDEWO)