in

Amagambo Yanga yavuze mu minsi ye ya nyuma(Video)

Inkuru y’urupfu rwa Yanga yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022, amakuru akavuga ko yazize uburwayi, akaba yaguye muri Afurika y’Epfo.

Nkusi Thomas amaze igihe yarahagaritse ibikorwa byo gusobanura Filimi, ahubwo yari asigaye agaragara atanga ubuhamya ko yahindutse umurokore, ko kumenya Imana byamufashije guhindura imyitwarire ndetse ahitamo no guhagarika aka kazi ke yakoraga ka buri munsi kari kamutunze.

Mu magambo yavuze bwa nyuma hari aho yashimangiraga ko kumenya Imana aribwo busirimu kurusha ibindi byose abantu biratana.

Back to Top