Arkiyepiskopi Gänswein, yatangaje amagambo ya nyuma yo kwiyegurira ‘Umukunzi we’ Yezu, yavuzwe na Papa Benedigito wa XVI, mbere y’uko apfa.
Amagambo ya nyuma yavuzwe na Papa Emeritus Benedigito wa XVI, yumviswe n’umuforomo bari kumwe, ku isaha ya saa cyenda, mu gitondo cyo ku ya 31 Ukuboza 2022, mbere y’amasaha hafi 6 y’uko apfa.
Mu makuru dukesha, Vatican News, umunyamabanga wa Papa Benedict, Arkiyepiskopi Goerg Gänswein, yasobanuranye amarangamutima ati “Mu ijwi ryongorera ariko rifite igisobanuro kiboneye, (Papa Benedigito) yavuze mu Gitaliyani ati ‘Mwami Ndagukunda’.
Ntabwo nari mpari muri uwo mwanya, ariko umuforomo bari kumwe yabimbwiye mu kanya gato nyuma yaho. Aya ni amagambo ye ya nyuma, kuko nyuma yaho ntabwo yari akibasha kugira icyo avuga.”
“Mwami, ndagukunda!”, ni amagambo yaranze ubuzima bwa Papa Benedigito wa XVI, wari umaze imyaka myinshi yitegura umunsi we wa nyuma, ubwo azahura imbona nkubone n’umuremyi we.
Ku ya 28 Kamena 2016, ku isabukuru y’imyaka 65 ya Papa Francis, yashimangiye urukundo rwaranze ubuzima bwa Papa Benedigito wa XVI, ubwo yari akiri umusaseridoti.
Papa Francis yagize ati “Muri imwe mu nyandiko nziza wanditse ukiri umusaseridoti, wahamije ko ku isaha yo guhamagarwa kwa Simoni, Yezu yaramwitegereje, maze aramubaza ati ‘Urankunda?’
Mbega byiza, kuba ari kumwe natwe mu gihe atubaza ati ‘Urankunda’ kuko biduha igisobanuro cyuzuye cy’uko urukundo ari inzira igeza mu ijuru, kubera ko mu rukundo rw’Imana, izabasha kutwereka inzira nyayo “Mana, uzi byose, uzi ko ngukunda’. ”
Papa Francis yakomeje avuga ko Papa Benedigito mu rugendo rwe rw’ubusaseridoti yaranzwe n’urukundo ndetse akaba ari rwo yahamije n’uyu munsi agihamya.
Yagize ati “Haba mu mvura cyangwa mu zuba … Nyagasani ariho, turamukeneye, tugendana nawe mu rugendo rugana ku bugingo bw’iteka, turamukunda, turamwizera kandi kumwizera ni ukumukunda.
Uru rukundo ni rwo rwuzura imitima yacu, rukaduha icyizere cyo kugendera hejuru ku mazi twemye, ndetse tugakomeza urugendo no mu miraba hagati, nk’uko Petero yabigenje.”