in ,

Amagambo Rihanna yatangaje yatumye abantu benshi bakeka ko yaba yarashwanye n’umukunzi we (yasome hano)

Umuhanzikazi Rihanna wamenyekanye cyane ku isi hose kubera indirimbo zitandukanye yagiye ahimba zigakundwa cyane ku isi yose ndetse n’ibitaramo bitandukanye yakoreye hirya no hino bigatuma yigarurira imitima y’abantu benshi ku isi ku munsi w’ejo yatangaje amagambo akomeye ndetse bamwe bahise banayagenderaho bagakeka ko yaba atagicana uwaka na Hassan Jameel.

Image result for rihanna and hassan
Rihanna na Hassan Jameel

Nkuko tubikesha hollywoodlife, Rihanna yatangaje ko agiye kwitabira igitaramo cya Crop Over Festival ari hamwe n’inshuti ze gusa yongeyeho ko adashaka kuzaba ari kumwe n’umukunzi we mushya Hassan Jameel ngo kuko ashaka kwishimana n’inshuti ze no kuziha umwanya we uhagije. Rihanna akimara gutangaza ko atazaba ari kumwe na Hassan Jameel abantu benshi bahise batangira gukeka ko batagicana uwaka gusa Rihanna yakomeje kubasobanurira ko impamvu batazaba bari kumwe ari uko ashaka guha umwanya we wose kwishimana n’inshuti ze za hafi.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Liverpool iri mu mazi abira mbere y’icyumweru ngo Champiyona itangire

Imyambarire ya Beyonce yongeye kuvugisha abantu batari bake (amafoto)