Umuhanzikazi Rihanna wamenyekanye cyane ku isi hose kubera indirimbo zitandukanye yagiye ahimba zigakundwa cyane ku isi yose ndetse n’ibitaramo bitandukanye yakoreye hirya no hino bigatuma yigarurira imitima y’abantu benshi ku isi ku munsi w’ejo yatangaje amagambo akomeye ndetse bamwe bahise banayagenderaho bagakeka ko yaba atagicana uwaka na Hassan Jameel.

Nkuko tubikesha hollywoodlife, Rihanna yatangaje ko agiye kwitabira igitaramo cya Crop Over Festival ari hamwe n’inshuti ze gusa yongeyeho ko adashaka kuzaba ari kumwe n’umukunzi we mushya Hassan Jameel ngo kuko ashaka kwishimana n’inshuti ze no kuziha umwanya we uhagije. Rihanna akimara gutangaza ko atazaba ari kumwe na Hassan Jameel abantu benshi bahise batangira gukeka ko batagicana uwaka gusa Rihanna yakomeje kubasobanurira ko impamvu batazaba bari kumwe ari uko ashaka guha umwanya we wose kwishimana n’inshuti ze za hafi.