in

Amag the Black yasohoye indirimbo ‘Iminsi’ nyuma yo guhura n’ibibazo

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Hip-Hop, Amag the Black, yashyize hanze indirimbo nshya yise Iminsi, ikaba ari imwe mu mishinga ye ya vuba. Uyu muhanzi, wamenyekanye mu bikorwa byinshi, yagaragaje ko ari kumwe na Nyirinkindi muri iyi ndirimbo, ikaba ifite ubutumwa bwihariye.

 

Mu gihe gishize, Amag the Black yahuye n’ikibazo gikomeye ubwo channel ye ya YouTube yibwaga, bigatuma abura uburyo bwo kugera ku bakunzi be. Ibi byamugizeho ingaruka zikomeye mu rwego rw’ibihangano, ariko ubu arifuza ko abakunzi be bagaruka kumushyigikira mu buryo bwose bushoboka.

 

Amag asaba abamukurikira n’abakunzi b’ibihangano bye kongera kumushyigikira, kugira ngo abashe gukomeza gukora umuziki mwiza no kwagura ibikorwa bye. Indirimbo Iminsi irakenewe kugira ngo uyu muhanzi akomeze gutera intambwe mu rugendo rwe rwa muzika.

Nyura hano urebe indirimbo shya ya Amag the black

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Arsenal yitwaye neza, Dortmund na Barcelona zitanga isomo rikomeye muri Champions League