in

Amafoto y’ikimero n’uburanga bw’umukunzi wa Kenny Sol yari yaragize ibanga

Benshi baciwe ururondogoro n’ikimero cy’umukobwa uri mu kibatsi cy’u rukundo n’umuhanzi Kenny Sol wamwerekanye ubwo hari ku munsi wahariwe abakundana [St Valentin].

Umuhanzi Kenny Sol abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze by’umwihariko urukuta rwa WhatsApp, yerekanye umukunzi we, ashimangira ko yamutwaye umutima.

Mu butumwa uyu muhanzi yaherekesheje ifoto bugira buti “Valentin wanjye”, ni ubutumwa bwari buhereje ifoto y’umukobwa w’ikimero.

Iyo winjiye mu butumwa basanzwe bohererezanya, ubona ko urukundo rugurumana, aho baba bitana utuzina tw’abakundana “Mama, Amore, boss” n’utundi tuguhamiriza urukundo rwabo.

Gusa inkuru y’urukundo rwaba bombi bakunze kuyigira ubwiru cyane ko atari kenshi wabana umwe yasangije undi abamukurikira n’ubwo amarangamutima akomeje kubarusha imbaraga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto; Dore i modoka ya Miss Uwase Muyango ikomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga

Ibintu 5 ugomba kwirinda gukora n’ijoro