in

Amafoto: Tembera umugi uri gutanga miliyoni 25 ku muntu uguze inzu yo ndetse akanahatura

Umujyi wo mu Butaliyani urimo kwishyura 25.000 byama pound (arenga miliyoni 25 mu manyarwanda) ku bantu bifuza kugura inzu no kwimukirayo.

Umujyi wa kera wa Presicce mu karere ka Puglia uvuga ko bizishyura abantu bazajya kuhatura bagatangizayo ubundi buzima bushya ndetse bakanafasha leta gutunganya uyu mugi.

Kugera i Presicce ni urugendo rw’iminota 15 gusa uvuye ku nkombe z’inyanja zo mu majyepfo y’uburasirazuba bw’Ubutaliyani, harimo na Santa Maria di Leuca. Presicce imaze imyaka amagana kandi yakundaga kwitwa ‘umujyi wa zahabu y’icyatsi’ kubera inganda za elayo, zahabaga.

Kugira ngo umuntu yemererwe kubona ayo mafaranga, agomba kugura inzu mu mudugudu yubatswe mbere ya 1991.

Ntabwo ari ubwambere abayobozi ba leta y’Ubutaliyani bazagabanya amafaranga kugirango bavugurure icyaro mu gihugu hose.

Umujyi wa kera wa Presicce ufite iposita, supermarket na banki, n’inzu ya Sinema yangiritse kuko yatawe.

Nk’uko umujyanama waho abitangaza ngo amafaranga ashobora gukoreshwa haba mu kugura inzu no kuyivugurura, amazu agurishwa hariya arenga 21.000.

Alfredo Palese yatangarije CNN ati: ‘Tuzatanga amayero agera ku 30.000 ku bantu bifuza kwimukira hano no kugura imwe muri izo nzu zatawe na banyirazo.’

Palese yakomeje agira ati: “Hano hari amazu menshi arimo ubusa mu kigo cy’amateka cyubatswe mbere ya 1991 twifuza ko twongera kubona ari bazima hamwe n’abaturage bashya.”

Asoza agira ati: “Birababaje kubona uburyo uturere twacu twa kera twuzuyemo amateka, ubwubatsi buhebuje n’ubuhanzi bigenda bizimira buhoro buhoro.”

 

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa mwiza wihebeye Juno Kizigenza ushaka ko amugira umugore

Umutoza Ben Moussa wa APR FC yahaye isezerano rikomeye abakinnyi batatu yiteguye ko bazamufasha guha isomo rya ruhago Kiyovu Sports