Umwe mu bakinnyi bakunze kuvugwa mu rukundo n’abakobwa benshi ni Neymar. Uyu mukinnyi yavutse tariki 5 z’ukwezi kwa 02 mu 1992 ubwo bivuze ko ejo bundi hashize ari bwo yizihizaga isabukuru y’amavuko n’imyaka 31 agize muri rusange.
Neymar ukinira Paris Saint-Germain n’ikipe y’igihugu ya Brazil ari kuvugwa mu rukundo n’umukobwa w’ikizungerezi bahoze bakundana ariko nyuma bakaza gutandukana.
Ku isabukuru ye, Neymar yagize ibihe byiza bitandukanye harimo kwifatanya n’abakinnyi bagenzi be bishimira uyu munsi, kwifurizwa isabukuru nziza y’amavuko ndetse n’ibindi.
Kumunsi w’ejo nibwo amafoto yagiye hanze Neymar ari gusomona n’umukobwa bahoze bakundana mu myaka yashize. Uyu mukobwa yitwa Bruna Biancardi.
Nk’uko The Sun ibitangaza, uyu mukobwa nawe yari ari mu kirori kizihiza isabukuru y’uyu mukinnyi ndetse bananditse ko bishoboka ko baba basubiye mu rukundo bitewe n’amafoto ndetse n’amagambo Bruna Biancardi yanditse kuri Instagram ye ikurikirwa n’abarenga miliyoni 2 yifuriza Neymar isabukuru nziza y’amavuko.