Umuhanzi Ngabo Médard Jobert uzwi nka Meddy yageze muri Canada kuri uyu wa Kabiri, tariki 10 Ukuboza 2024, aho yitabiriye ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana. Meddy yakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cya Montreal na Ikesha Philbert Kwizera, Umuyobozi wa KAL PRIME Group Ltd itegura ibi bitaramo.
Ni ubwa mbere Meddy agiye gukorera ibitaramo byo kuramya Imana muri Canada, nyuma y’imyaka itandatu yari ahaherukiyemo mu bitaramo by’indirimbo zisanzwe. Iki gitaramo cya mbere kizabera Montreal ku wa 14 Ukuboza 2024, gikurikirwe n’icyo ku wa 15 Ukuboza i Toronto, ndetse no ku wa 22 Ukuboza i Ottawa.
Meddy, uzwi mu ndirimbo ‘Niyo Ndirimbo’ yakoranye na Adrien Misigaro, amaze iminsi aharanira kuzana urubyiruko rwa Afurika mu nzira y’ubwami bw’Imana. Umubano we na Misigaro wagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe rw’ivugabutumwa binyuze mu muziki.