Mu minsi yashize nibwo twabagejejeho inkuru y’inzu Apotre Mutabazi wari waranze kwishyura amezi arindwi akihirika Kandi yaranze no kuyibamo ndetse avuga ko nyiri inzu naramuka yishe urugi agakingura azamurega kuko nyiri inzu nta bubasha yari akiyifiteho.
Ni ibintu na we yemera ndetse yabishimangiye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu mpera z’icyumweru gishize.
Muri iki kiganiro yagitangiye agira ati “Ndakeka ari ubwa mbere mubonye igisambo cyangwa umwambuzi ukora ikiganiro n’abanyamakuru, niho ndatangirira. Icya kabiri ufite umunyamategeko kandi uri mu banyamategeko ba mbere, umpagarariye.”
Nyuma y’ibi byose yavugaga, baje kuza kwica urugi rw’inzu yari yarafunze hanyuma nyiri inzu afata inzu ye ndetse ibikoresho bye (umusambi,matera n:inkweto) barabisohora.
Si uyu gusa Uwiyita Apotre ariwe Mutabazi yambuye kuko hari n’undi mugabo wo my Burundi yambuye asaga ibihumbi 500 amubeshya ko azamufasha kwandika igitabo.