Mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’Igihugu cya Australia ,muri New South Wales ,mu mujyi wa Menindee , mu mugezi wa Darling-Baaka River amafi abarirwa mu ma miliyoni yasanzwe yapfuye.
Ikinyamakuru Bbc kikavuga ko ngo aya mafi yishwe n’ubushyuhe bukabije buri muri iki gihugu ,ku buryo ngo ayo mafi yabuze umwuka uhagije bigatuma apfa, ndetse ngo ibi bikaba byaherukaga kuba mu myaka 3 ishize .
Ibi ngo bikaba byarabaye mu ijoro ryo kuwa kane tariki 16 Werurwe 2023.
