Kuva ku munsi wa mbere hatangazwa ko Isimbi Alliance yujuje inzu y’umuturirwa i Kigali, inkundura zahise zitangira, abazana za munyangire, abafite amashyra batandukanye, bakomeza kwerekana n’ibyo abantu batari bazi.
Usibye ibyo, hari n’abakoreshaga ubutumwa bukakaye bibasira uyu mukobwa ubusanzwe uhorana ubwitonzi ndetse abamuzi bakemeza ko ibivugwa byose atabyitaho ahubwo ahorana umurava no gukora cyane.
Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe, Alliah Cool yanditse ijambo ryafashwe nko gusubiza ibyagiye bivugwa byose, maze yerekana ko adatewe ubwoba nabyo, ahubwo avuga ko abikuramo imbaraga. Ati “Abamikazi iteka umubabaro bawukuramo imbaraga’’.
Alliah Cool ni umwe mu bakobwa bakunzwe banafite agatubutse mu babarizwa mu myidagaduro yo mu Rwanda. Uyu mukobwa aherutse kugirwa Ambasaderi w’Umuryango w’Abibumbye mu ishami rishinzwe amahoro ku isi ndetse akaba ari umwe mu bahagaze neza muri Cinema.
Nakomeze atere imbere kdi ajye azirikana abandi bari mu nkundura yo kuva ahabi bagana aheza ndetse nabatagira kivurira.