in

Alliah Cool yakoreye agashya umwana we [Video]

Umukinnyi wa filime Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool uri mu bihe bye byiza, yagaragaye yishimira umwana yibarutse.

Mu mashusho ari guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Alliah Cool mu myambaro isa n’iy’abari n’abategarugori bo mu gihugu cy’u Buhinde akoma mu mashyi ubona ko yizihiwe.

Mu ijwi ryiza umuhanzi w’indirimbo gakondo aba amusingiza agira ati: ”Alliah wibarutse mwiza.”

Abantu benshi bagenda banyura ku ngobyi ya kizungu bihera ijisho umwana w’uyu mubyeyi ukundwa na benshi.

Ibi birori byabereye mu nzu y’akataraboneka Alliah Cool aheruka kuzuza bivugwa yatwaye arenga Miliyoni 500Frw. Ibi bibaye nyuma y’igihe kitari gito bivugwa ko atwite ariko nta gihamya ifatika.

Alliah Cool ari mu bakinnyi ba filime babigize umwuga kandi bamaze igihe kitari gito batangiye urugendo rwanamuhiriye aho kuri ubu yamaze kwagura ibikorwa bye asigaye akorana na kompanyi mpuzamahanga mu by’imyidagaduro.

Ndetse yanamaze kugirwa umwe muri ba Ambasaderi b’Amahoro b’Umuryango w’Abibumbye. Aheruka no gutangiza ikinyamakuru yise Alliah Mag kizajya kinyuzwamo amakuru yibanda ku y’abari n’abategarugori.

Kuri ubu amakuru ahari ni uko Alliah Cool yungutse umwana w’umuhungu n’ubwo se atazwi, ariko byakunze kuvugwa ko ari Umunya Nigeria w’umuherwe.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uburyo Argentine na Messi bakoresheje Georgia Rodriguez umugore wa Cristiano Ronaldo mu gutuma atakaza agaciro

Nyuma ya Byiringiro Lague, undi mukinnyi ufite impano idasanzwe muri APR FC yamaze kumvikana n’ikipe igiye kumutangaho arenga miliyoni 200