in

Alliah Cool yagabiye inka Bamporiki.

Isimbi Alliance (Alliah Cool)wamamaye muri sinema nyarwanda yatangaje ko yamaze kugabira inka ,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki.

Ni inka uyu mukobwa yagabiye Bamporiki mu mpera z’icyumweru gishize, amushimira ko akomeje kubera intangarugero abakiri bato kandi ahesha ishema abakora sinema mu Rwanda.Alliance akaba yatangarije igihe ko Impamvu yahise kugabira inka Bamporiki ari uko ari ikintu gikomeye mu muco w’u Rwanda.Yagize ati:”Bamporiki akora sinema, kuba rero yaragiriwe icyizere avuye mu bakora uyu mwuga kandi akaba akomeje kuduhagararira neza, ni ibihesha ishema abakora sinema mu Rwanda. Njye rero nk’umwe muri abo namushimiye.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugeni wateruye icyuma ku munsi w’ubukwe akomeje kuvugisha benshi (video)

Hashyizwe hanze ifoto ya Miss Uwase Vanessa ari kumwe n’umuhanzi Stromae (yirebe hano)