in

Aline Gahongayire yasubije abakeka ko atwite ndetse avuga no ku mugabo bivugwa ko ariwe wamuteye inda

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yikomye abakomeje kumubaza niba atwite n’uwaba yaramuteye inda niba koko akuriwe.

Ibi yabigarutseho nyuma y’ifoto yagiye ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize afashe ku nda, benshi bagatangira gutekereza ko yaba atwite nubwo we atari ko yabitangaje.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022 ubwo uyu muhanzikazi yari mu kiganiro n’abamurukira kuri Instagram, yasubije ibibazo bya bamwe ndetse acishamo agira n’abo agira inama.

Benshi mu bakurikiye iki kiganiro, bari bafite amatsiko menshi yo kumenya ukuri kw’ibikomeje kuvugwa kuri uyu muhanzikazi.

Asubiza abamubaza niba koko yaba atwite, ntiyeruye ngo abatangarize ko ibi bivugwa byaba ari ukuri ahubwo yabasabye kwita kubibareba ndetse ko hari ubuzima aba adakwiriye gushyira hanze.

Yagize ati “ Ifoto ni ifoto nshuti yanjye, gusa imyaka mfite irabinyemerera ndi umuntu ugarukwaho kenshi ku mbuga nkoranyambaga ikimbaho cyose kiravugwa, ndabasabye mujye mureba ibibareba, mubivemo mudasanga mwaracumuriye ubusa.”

Yakomeje agira ati “Ubundi se bitwaye iki gutwita, ariko ibaze nanjye ngiye kubaza umubyeyi wawe niba atwite , ubuzima bwanjye ni njye bureba si wowe bureba, byose bimbaho si ko bijya hanze, icyakora niba ufite sosiyete yamamaza imyambaro y’abana ako kazi nagakora nta kibazo ariko ikintu udafitemo inyungu wakiretse koko.”

Uyu muhanzikazi yakomoje ku ifoto yagiye ahagaragara imugaragaza hari uwo bahuje urugwiro, bamwe batangira gukeka ko yaba ari uwamuteye inda.

Aha yagize ati “Ifoto yose nashyira hanze ni uburenganzira bwanjye , uyifata ukundi ni we ufite ikibazo, hari abo nabonye bavuga ngo noneho uwamuteye inda yamenyekanye, iriya foto ni iya musaza wanjye ndamukunda cyane ni yo mpamvu mwayibonye kuriya.”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nta we ukira asongwa! Chelsea yari itangiye kuzanzamuka yongeye kuvunikisha umwe mu bakinnyi bayifatiye runini

Ikibuga APR FC na Rayon Sports zakiriragaho imikino ya shampiyona cyafunzwe