Umuhanzikazi Aline ari mu byishimo byinshi aho arimo kwizihiza imyaka 22 yose amaze ari umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza.
Imyaka 22 irashize Aline Gahongayire ari umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza.
Ni imyaka yakozemo ibihangano byinshi cyane byakoze ku mitima ya benshi, abari bihebye bigarurira icyizere, abarshakaga kwiyahura barabireka ahubwo bizera Imana.
Mu rwego rwo gushimira Imana ibyiza yamukureye muri iki gihe cyose yateguye igitaramo yise Glory Thanks Giving Gala Night kikazabera kuri Kigali Serena Hotel.
Aline Gahongayire ntabwo aratangaza igihe iki gitaramo kizabera gusa ngo ni vuba kandi azahita akomerezaho n’ibindi azakorera mu mahanga.Ibi akaba ari ibyishimo bidasanzwe uyu muhanzikazi arimo ari nayo mpamvu ashaka gushimira Imana mu byo yamukoreye muri iyi myaka yose.