in

Akundana N’umugabo Ufite Undi Mugore Ariko Yamubujije Guhura N’abantu Nyuma Yo Kumugurira Imodoka ndetse N’inzu

Umukobwa aragisha inama nyuma yuko akundanye n’umugabo w’ubatse akamuha ibintu byose yarakeneye ariko akaba amubuza guhura n’abantu kubera kumufuhira. Ibi bikaba bibangamira uyu mukobwa kuko yumva abayeho aboshye.

Uyu mukobwa yagize ati:
“Ndi umukobwa ntuye muri Kigali. Maze igihe cy’umwaka nkundana n’umugabo wubatse (ufite umugore n’abana 2).
Uyu mugabo tugitangira gukundana yahise ambwira ko ngomba kuba uwe gusa nubwo we yubatse, yahise ampa inzu nziza cyane yo kubamo ndetse ashyiramo ibintu byose nkeneye mu buzima bwanjye ndetse angurira n’imodoka nziza rwose.
Arangije ambwira ko nta mugabo cg undi musore nemerewe kuba navugana na we cg ngo ansure, ambwira ko umunsi nabirenzeho ibyo byose azabinyambura kuko nubundi yaba inzu cg imodoka ni we byanditseho.
Uretse n’abasore, benshi mu nshuti zanjye z’abagore n’abakobwa yabanciyeho ngo batazavaho bajyana amagambo akagera ku mugore we, ndetse nabacye nsigaranye iyo ngiye kubonana nabo ngomba kumusaba uruhushya. Ndetse agashyiraho ni ingenza ngo ntaba nagiye kubonana n’abandi bagabo cg abasore.
Ndababwiza ukuri nkitagira kuba aha hantu naranezwerewe cyane kuko narimvuye mu buzima bubi bwangoraga nkatangira ubuzima bwiza cyaneee nahoze nifuza, ariko nanone uko iminsi ishira ndi kumva ubu buzima bugoye bwo kubaho ntigenga narabaye imbata y’umuntu udatuma ninyagambura nubwo ampa icyo nifuza cyose.
Ndabandiye rwose ni mungire inama pe, nkore iki? Byitwaremo nte?”

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Shaddyboo Ntaguca Kuruhande Agize Icyo Yisabira Abagabo

Sobanukirwa :Ibintu umugore akora akisenyera urugo atabizi