in

Akundana n’abagabo 6 bubatse kandi uwo ahaye urukundo agomba kumuhemba buri kwezi

Umukobwa w’imyaka 24 ukomoka muri Zambia uzwi ku izina rya Teresia yatangaje ko yakundanye n’abagabo bagera kuri batandatu kandi bubatse batunga ubuzima bwe bubi.

Mu kiganiro yagiranye na pasiteri Jimmy Kay, uyu mudamu udasenga yavuze ko yashyizeho amategeko n’amabwiriza ku muntu wese bakundana cyangwa wifuza ko bakundana.

Ati: “Nkundana nabagabo 6 bubatse, banyishura agera ku bihumbi 560,000 Rwf” Teresia w’imyaka 24 atanga ibisobanuro ku bintu abagabo bamukorera.

Ibyishimo ni buose kuri uyu mukobwa dore ko ashimangira ko kuri ubu akundana nabagabo batandatu bubatse. Ati: “Banshize ku mushahara wa KSh 63.000 (560,000 Rwf) buri kwezi.”

Teresia yavuze ko anyuzwe nabo bagabo bose bamuha icyo ashaka, kandi ngo haje n’abandi bujuje ibyo asaba yabakirana ayombi.

Akomeza avuga ko nta mugabo ajya ajya gushakisha ahubwo ashimangira ko abagabo ari bo baza kumwishakira maze na we agahitamo bitewe n’uwo ashaka.

Abajijwe ibijyanye n’imyaka ya buri mugabo mu bamutereta,  yanze kwerura gusa yavuze imyaka y’umukuru muri bo. Ati: “Umukuru ni 53.”

Nyuma y’ikiganira yagiranye na pastor, abantu basigaranye urujijo bibaza ukuntu abasha kwita ku bagabo bagera kuri batandatu kandi we ari umwe gusa.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reseña Del On Line Casino En 2022 ¡pide Tu Bono De 500 Hoy Mismo!

Indian Premier League Official Website