Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’umukozi w’Imana ushinjwa gusambanya murumuna w’umugore we w’imyaka 14 y’amavuko akamutera inda aho kuri ubu yamaze gukatirwa igifungo cya burundu,akazarangiriza ubuzima bwe bwose muri gereza.
Ku wa gatatu, tariki ya 19 Mutarama 2022, Pasiteri Siakpere, ufite imyaka 38, yakatiwe igifungo cya burundu bidashoboka ko yacibwa amande n’urukiko nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana muto ku gahato.
Amakuru avuga ko Igihe uyu mupasteri yari afite imyaka 35 y’amavuko yabanaga n’uwahohotewe, icyaha cyabaye muri Werurwe 2018 iwe mu rugo , i Lagos. Bivugwa ko yagiye asambanya uyu mwana w’umukobwa inshuro nyinshi ubwo yabaga iwe, bikaviramo gutwita ari nabyo byatumye ibyabo bimenyekana.
Bikimenyekana yarafunzwe ariko Umugore we akamuburanira avuga ko umugabo we atashoboraga gukora ikintu nk’ibi biteye isoni kandi ari Pasiteri.
Ku rundi ruhande, uwahohotewe yashimangiye kandi abwira abatangabuhamya ibyabaye. Polisi yamuhamije icyaha nyuma y’ibazwa ryimbitse maze imushinja mu rukiko kubera amakosa akekwaho gukurikiza amategeko ya Leta ya Lagos.
Usibye kuba yakatiwe igifungo cya burundu bidashoboka ko habaho ingwate, izina ry’uwahamwe n’icyaha rizashyirwa no mu gitabo cy’abasambanyije abana muri Leta ya Lagos.
Umucamanza yasabye ababyeyi kureka kohereza abana babo muri bene wabo anabagira inama yo kuboneza urubyaro babyara umubare w’abana bashobora kurera.