in ,

Akumiro: umukunzi mushya wa T.I yakoze igikorwa cyanenzwe n’abantu benshi

Umukunzi mushya wa T.I ariwe Tameka uzwi cyane ku izina rya Tiny yashenguwe umutima no kumva ko Jay-Z yaba yaraciye inyuma Beyonce. Aha ni nyuma yuko umuhanzi Jay-Z yari amaze gushyira hanze album ye yise 4:44, aho mu ndirimbo ziri kuri iyi album ye abantu basesenguye amagambo arimo bakeka ko hari aho yaba avugamo ko yaciye inyuma umugore we Beyonce.

TI and Tiny
TI na Tiny

Nkuko tubikesha mtonews, Tiny yababajwe cyane n’amagambo ya zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ya Jay-Z yise 4:44 havugwamo ko yaba yaragiye aca inyuma umugore we, Beyonce, ibi byatumye nawe yitekerezaho cyane asubiza amaso inyuma areba umubano we na T.I aho wagiye uzamo agatotsi kugirango bakomeze kwibanira mu mahoro.

Abakunzi ba T.I ndetse n’aba Tiny bagiye basesengura iki gikorwa cyakozwe na Tiny cyo kuba yakwirebera mu ndorerwamo y’ibivugwa ku mubano wa Jay-Z na Tiny abenshi bakomeza kuwunenga bavuga ko bidakwiriye ko yakwigereranya nabo ahubwo ko yareba ibye akabinoza kurusha kwibanda cyane ku by’abandi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0

15 Habits that could be hurting your business relationships

Irebere ifoto ya Butera Knowless yatumye abantu benshi batangarira uburanga bwe