in ,

Akumiro: Umukobwa wakundanaga na Kamichi agiye kurongorwa nundi musore

Kamichi na Annick

Nyuma y’uko umuhanzi Bagabo Adolphe wamenyekanye muri muzika nyarwanda nka Kamichi yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agaca umuti wa mperezayo, Mwamikazi Annick bahoze bakundana bakaza gutandukana ku bwo kumenya ko uyu muhanzi nta gahunda afite yo kugaruka mu Rwanda vuba, agiye gukora ubukwe arongorwe n’undi musore, mu gihe uwagiye amwizeza ko bazashakana we n’ubu nta kanunu ko kugaruka mu Rwanda.

Uwari umukunzi wa Kamichi wamuherekeje agiye muri USA agiye kurongorwa ataramuca iryera

Mu ijoro ryo kuwa 15 Mata 2014 nibwo Kamichi yuriye indege yerekeza muri Amerika, aho yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe aherekejwe n’uwari umukunzi we Mwamikazi Annick, icyo gihe akaba yaravugaga ko azagaruka tariki 8 Kamena 2014 ariko ubu hashize imyaka hafi itatu uyu muhanzi ataragaruka.Tariki 8 Kanama 2014 nibwo hatangajwe inkuru yavugaga ko uyu Mwamikazi Annick ahangayikishijwe no kugenda mahera k’umukunzi we bityo iby’urukundo akaba ashaka kubivamo, ndetse hari amakuru yavugaga ko uyu mukobwa yajyaga agaragariza bagenzi be biganaga muri INILAK ko n’ubwo akunda Kamichi atapfa kwizera ko azagaruka, kuko ngo yakomezaga kumuzirika ku katsi amubeshya buri gihe amatariki azagarukiraho. Gusa icyo gihe, Kamichi ibi yabiteye utwatsi abwira itangazamakuru ko uyu ari umugore we wo mu gihe kizaza.

JPEG - 173.4 kb

cyo gihe yagize ati: Ibyacu tubiziranyeho, azi igihe nzagarukira. Uriya ni umugore wanjye mu gihe kizaza, kandi urukundo rudafite kwizerana ntacyo rwageraho, igihe cyo guhinduranya abakobwa narakirenze. We ibyanjye byose abimenyera rimwe nanjye, kuba dukumburanye byo ni ibisanzwe nk’abantu badaherukana ariko ibyo bindi sibyo, ubu ndi muri Canada nimpava nibwo nzamenya neza igihe nshobora kuzagarukira, ariko nta gihe kinini gisigaye, kandi nawe ayo makuru yose arayazi, n’ubu hashize isaha tuvuganye.”

N’ubwo Kamichi icyo gihe yarahiye ko uyu mukobwa ari we uzamubera umugore kandi ko igihe cyo guhinduranya abakobwa yakirenze, uyu nawe baje gutandukana nk’uko Kamichi yabishimangiye mu kwezi k’Ukuboza 2015, gusa akanga kuvuga neza igihe batandukaniye n’icyo bapfuye, ariko ashimangira ko Annick ari umukobwa mwiza cyane, kandi ko umusore uzakundana nawe azaba yifitiye akarabo gahumura.

Amakuru yizewe agera ku Kinyamakuru yegob.rw, ni uko uyu mukobwa yaje kwimika mu mutima we undi musore witwa Bruno ndetse bakaba bafite ubukwe mu minsi ya vuba, tariki 31 Werurwe 2017 uyu Mwamikazi Annick akaba ari bwo azasabwa akanakobwa, mu gihe Kamichi wamwizezaga ko azagaruka vuba bakabana we imyaka ibaye itatu ataragaruka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza w’amavubi uzasimbura Jonathan McKinstry yamenyekanye!

Apotre Masasu na Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa ntibagicana uwaka(Impamvu)